Mu majyaruguru y’u Burundi, by’umwihariko muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Butanyerera ihana imbibi n’u Rwanda, hashyizweho amarondo y’ijoro afatwa nk’itegeko ku baturage, ibintu byazamuye impungenge zikomeye ku mutekano, imibereho n’uburenganzira bwa muntu.
Mu duce twinshi twegereye Ikiyaga cya Cohoha n’uruzi rw’Akanyaru, abaturage batangaza ko buri mugabo wese uri munsi y’imyaka 60 asabwa kwitabira amarondo, hatitawe ku buzima bwe, ku kazi akora cyangwa ku miterere y’umuryango atunze. Aya marondo akorwa buri joro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ayo marondo ayoborwa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’abagize Imbonerakure, umutwe w’urubyiruko w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Imbonerakure zivugwa nk’izifite uruhare runini mu gukusanya abaturage no kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.
Uduce twibasiwe cyane n’aya marondo turimo imisozi ya Mugendo, Gaturanda, Kiri na Kigina, muri zone ya Ntega.
Umuturage wo muri ako gace yagize ati: “Nta muntu wemerewe kwanga. Umugabo wese utujuje imyaka 60 ategetswe kujya ku irondo, byaba bikumereye gute.”
Izi ngamba z’umutekano zije zikurikira amagambo yakunze gutangazwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida Évariste Ndayishimiye, washishikarije abaturage mu gihugu hose kujya bakora amarondo y’ijoro. Mu bihe bitandukanye, Umukuru w’Igihugu yagiye atangaza ko u Rwanda rushobora gutera u Burundi, amagambo yahakanywe inshuro nyinshi na Kigali.
Abaturage bo muri Kirundo bavuga ko iyi mvugo ikomeza kugaragaza u Rwanda nk’umwanzi yazamuye ubwoba bukabije mu baturage. Bamwe bavuga ko babayeho bahangayitse, bumva ko intambara ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose, bigatuma ubuzima bwo mu mutwe n’umutekano wabo bigerwaho n’ingaruka zikomeye.
Uretse ubwoba, hari n’ibirego by’akarengane n’inyerezwa ry’amafaranga. Abaturage batandukanye bavuga ko abasaza, abarwayi cyangwa abadashoboye kujya ku marondo basabwa gutanga amafaranga ari hagati ya 2 000 na 10 000 by’amafaranga y’u Burundi kugira ngo birinde ibihano, amafaranga bavuga ko akomeza gusonga imiryango isanzwe ibayeho mu bukene.
Ingaruka ku bukungu zirigaragaza cyane. Abahinzi bavuga ko kurara ku marondo bituma badashobora kujya mu mirima ku munsi ukurikiyeho, bityo umusaruro ukagabanuka.
Umuhinzi wo ku musozi wa Gaturanda yagize ati: “Iyo waraye utaryamye, umunsi ukurikiyeho uba wananiwe, ntugire icyo utanga ku muryango.”
Hari kandi impungenge zijyanye n’umutekano w’amarondo ubwayo, kuko akenshi akorwa n’abasivili bambaye imyambaro isanzwe, rimwe na rimwe bitwaje intwaro nto. Abaturage babifata nk’igisirikare kitanditswe kandi kitemewe n’amategeko, bigatuma bumva batewe ubwoba aho kwiyumvamo umutekano.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe uri mu mwuka wo gushyamirana. Muri Nzeri 2024, u Burundi bwafunze imipaka yo hasi ihuza ibihugu byombi, bushinja Kigali gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa Gitega, ibyo u Rwanda rwahakanye.
U Burundi kandi bushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe Kigali ishinja Gitega na Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR.
Kwaguka kwa M23 mu kibaya cya Rusizi no gufata ibice byo muri Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Uvira, byatumye u Burundi bwohereza ingabo nyinshi muri RDC kuva mu 2023. Ibi byakurikiwe n’ihungabana ry’umutekano no kwiyongera kw’impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi hafi 90 zahungiye mu Burundi mu kwezi gushize.



