27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAmarorerwa Akomeje Kuvugwa muri Kivu y’Epfo Arushaho Gushyira mu Kaga Ubuzima bw’Abasivili

Amarorerwa Akomeje Kuvugwa muri Kivu y’Epfo Arushaho Gushyira mu Kaga Ubuzima bw’Abasivili

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amahano akomeje gukoma mu nkokora icyizere cy’abaturage bari basanzwe babayeho mu bwoba n’ihungabana rihoraho.

Amafoto n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize yerekana imirambo y’abasivili irambaraye hasi, bamwe barashwe, abandi bagaragara nk’abishwe mu buryo bwa kinyamaswa, byateye agahinda n’uburakari bukomeye mu baturage n’abakurikirana ibibera muri aka karere.

Nk’uko amakuru atandukanye akomeza kubivuga, ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye mu gace ka Nindja, cyane cyane mu muhana wa Tshololo, aho umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo, uyobowe n’uwiyita jenerali Foka Mike, ushinjwa kwica abasivili b’inzirakarengane.

Abaturage bavuga ko barashwe amasasu mu buryo butandukanye, bamwe bagahita bahasiga ubuzima, abandi bagakomereka bikomeye, mu gihe abagabye ibyo bitero bahise batoroka.

Nubwo umubare nyakuri w’abahitanywe n’ayo mahano utaratangazwa ku mugaragaro, amashusho yakwirakwiye agaragaza imirambo myinshi irambaraye mu mihanda no mu bikari by’inzu, bigaragaza ubukana n’ubugome by’ibyabaye.

Aya mafoto yateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage bo muri Kivu y’Epfo, aho benshi batangiye kwibaza niba koko hari urwego rubarindira umutekano mu buryo bufatika.

Abaturage bo muri ako gace batangaza ko nyuma y’ayo marorerwa, hari umwe mu bagize uwo mutwe wafashwe n’abaturage, bamushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili.

Ibi byakurikiwe n’imvururu n’amarangamutima akomeye, bigaragaza ko abaturage batangiye gufata ubutabera mu biganza byabo, bitewe no gutakaza icyizere mu nzego za Leta zari zikwiye kubarinda no gukurikirana abakoze ibyo byaha.

Ibi bikorwa byongeye kugaragaza ishusho mbi y’umutekano muke umaze imyaka myinshi wibasiye Kivu y’Epfo, aho imitwe yitwaje intwaro yakunze kugaragara mu bikorwa byibasira abasivili aho kubarinda.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye atari ubwinshi bw’iyo mitwe gusa, ahubwo ari umubano udasobanutse iri hagati yayo, abanyapolitiki bamwe na bamwe, n’inzego za Leta.

Foka Mike uvugwa muri iyi nkuru si izina rishya mu buzima bwa politiki ya Congo. Azwi ko yigeze kuba depite ku rwego rw’igihugu n’urw’intara, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Intara ushinzwe Umutekano w’Imbere.

Aya mateka ye mu buyobozi atuma ibi birego by’ubwicanyi bikomeje kumuvugwaho birushaho gutera impaka n’impungenge, byibutsa ikibazo kimaze igihe kivugwa ku ruhare rw’abanyapolitiki mu gushinga, gutera inkunga no kuyobora imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, humvikana abaturage barakaye, bavuga ko batamwifuza mu gace kabo, bamwita “umwanzi w’amahoro” ndetse bagashinja umutwe ayoboye kuba intandaro y’amarira n’urupfu by’abasivili.

Abo baturage banasaba ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bihagarikwa burundu, bagasaba Leta ya Congo gufata inshingano zayo zo kurinda ubuzima bw’abaturage aho kubareka mu maboko y’abitwaje intwaro.

Si abaturage gusa basaba ibisubizo, kuko n’abasesenguzi b’umutekano n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko ibi byabaye byerekana kunanirwa gukomeye kw’inzego zishinzwe umutekano.

Bavuga ko gukomeza kwihanganira imitwe yitwaje intwaro, bamwe bafitanye isano n’abanyapolitiki cyangwa inzego za Leta, ari byo bikomeje gushyira mu kaga abasivili no gusenya icyizere cy’abaturage.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here