36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeAmasaha ya nyuma ya 2025: Uvira ihanzwe amaso na FARDC n'abambari bazo,...

Amasaha ya nyuma ya 2025: Uvira ihanzwe amaso na FARDC n’abambari bazo, drones n’ingabo z’amahanga mu mukino uteye inkeke

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo umwaka wa 2025 urangire, Umujyi wa Uvira n’ibice biyikikije mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bikomeje kuba indiri y’igitutu gikomeye cya gisirikare, aho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziri gutegura umugambi wo kwisubiza uyu mujyi mbere y’uko umwaka mushya utangira.

Uyu mujyi ufite akamaro kanini mu bya gisirikare, ubucuruzi n’imiyoborere, wafashwe n’ihuriro AFC/M23 tariki ya 9 Ukuboza 2025, mu gikorwa cyatunguranye cyahinduye byinshi ku murongo w’intambara mu majyepfo ya Kivu.

Icyo gihe, AFC/M23 yagaragaje ko gufata Uvira byari bifite intego ya gisirikare n’iya politiki, mu rwego rwo gushyira igitutu ku buyobozi bwa Kinshasa.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, iri huriro ryatangaje ko rikuyemo abarwanyi baryo mu mujyi wa Uvira, mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro by’amahoro byari bimaze igihe bitavuga rumwe.

Gusa, ryasabye abahuza mpuzamahanga kohereza ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho kugira ngo zirinde umutekano w’abaturage basigaye muri uwo mujyi, mu kwirinda ko wongera kuba isibaniro ry’intambara.

Nubwo AFC/M23 yari yavuye muri Uvira, igisirikare cya RDC cyakomeje imyiteguro ikomeye. Kuva tariki ya 24 Ukuboza 2025, ingabo za Leta zakajije ibitero mu bice biri hafi y’uyu mujyi, cyane cyane muri Mabobola 1 na Makobola 2, muri teritwari ya Fizi. Aho ni ho havugwa ko hakomeje imirwano ikomeye, irimo n’ikoreshwa ry’intwaro ziremereye.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko mu minsi ishize, ingabo za RDC zakiriye abasirikare bashya, abacanshuro n’ibikoresho byinshi bya gisirikare byinjijwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibi byabaye ku bufatanye n’u Bubiligi, bwafashije mu bijyanye n’ubwikorezi n’ubwa tekiniki, ibintu bikomeje gutera impungenge ku ruhare rw’ibihugu by’amahanga muri iyi ntambara.

Nyuma y’iminsi ibiri Makobola igabwaho ibitero bikomeye, ubwato butatu bwatwaye abasirikare b’u Burundi n’aba RDC bagera mu magana bwinjiye ku cyambu cya Baraka, buturutse mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Aya makuru yemeza ko uretse abasirikare, ubwo bwato yari atwaye n’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’ibikoresho by’itumanaho.

Ku munsi umwe, amakuru yemeje ko u Bubiligi bwohereje drones zirenga 10 mu Ntara ya Maniema, mu rwego rwo gufasha ingabo za RDC mu bikorwa byo kugenzura no kurwanya AFC/M23. Aho izi drones zageze, hari hamaze kugera abasirikare benshi b’Abanye-Congo n’abacanshuro, byerekana ko ibikorwa byari byarateguwe mbere.

Ingabo zaturutse muri Kalemie zashinze ibirindiro bikomeye mu Mujyi wa Baraka, uri mu ntera y’ibilometero hafi 80 uvuye i Uvira. Abasesenguzi ba gisirikare bavuga ko iyi ntera ari nto cyane ku buryo yemerera ingabo kugaba igitero mu gihe gito, cyane cyane hifashishijwe ubufasha bw’ikirere n’ubw’ikoranabuhanga.

Hari amakuru akomeje kuvugwa ko ingabo z’u Burundi ziteganya kugira uruhare rutaziguye muri uyu mugambi wo kwisubiza Uvira, ariko zikaba zambaye impuzankano y’ingabo za RDC, ibintu byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara, nk’uko impuguke mu bya gisirikare zibivuga.

Tariki ya 27 Ukuboza 2025, igisirikare cya RDC cyanyujije ubutumwa mu itangazamakuru kivuga ko abasirikare bacyo bari mu ntera y’ibilometero birindwi gusa uvuye mu Mujyi wa Uvira. Ubu butumwa bwatanzwe na Gen Maj Sylvain Ekenge bwafashwe nk’ikimenyetso simusiga cy’uko igitero gishobora kuba kiri hafi gutangira.

Mu gihe ingabo ziri kwegera, abaturage ba Uvira bakomeje kugaragaza impungenge n’ubwoba bukabije. Bamwe mu baturage bavuga ko tariki ya 28 Ukuboza babonye drone inyura hejuru y’umujyi, nubwo itigeze irasa.

Icyakora, kuba drone ya gisirikare inyura hejuru y’abaturage byabateye impagarara, batinya ko umujyi ushobora kongera kuba indiri y’intambara ikomeye.

Abasesenguzi bavuga ko niba igitero kigabwe kuri Uvira mbere y’Ubunani, gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage, ku mibereho yabo no ku mahirwe y’ibiganiro by’amahoro.

Uvira ni umujyi utuwe cyane kandi uherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika, bityo intambara ishobora guhungabanya n’ubucuruzi bwo mu karere kose.

Mu gihe Kinshasa isa n’iyiyemeje gukoresha ingufu kugira ngo yisubize uyu mujyi, ihuriro AFC/M23 ryo rikomeje gutsimbarara ku gisubizo cya politiki, risaba ibiganiro byimbitse n’ingamba zirinda abasivili.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here