Hashize ukwezi kumwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye bw’ingenzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4 Ukuboza 2025, hatangiye kugaragara impaka zikomeye ku rwego rw’amategeko, nyuma y’uko itsinda rigizwe n’abanyamategeko, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itegamiye kuri Leta riyagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga risaba ko aseswa.
Ayo masezerano ashinjwa kwibanda cyane ku ikoreshwa ry’umutungo kamere w’agaciro kanini, by’umwihariko amabuye arimo cobalt, cuivre na zinc, ndetse n’ibikorwaremezo bifite uruhare runini mu mutekano n’ubukungu bw’igihugu.
Abatanze ikirego bavuga ko uko ayo masezerano ateguye bishobora kunyuranya n’ingingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga rya RDC, cyane izirengera ubusugire bw’igihugu n’ubwigenge bwacyo ku mutungo kamere.
Iki kirego cyatanzwe ku wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, kikaba gifite umutwe ugira uti “Ikirego gishingiye ku kudakurikiza Itegeko Nshinga ku masezerano y’ubufatanye bw’ingenzi hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo ku wa 4 Ukuboza 2025.” Gishingiye ku ngingo ya 162 (igika cya 2), iya 214 n’iya 215 z’Itegeko Nshinga ryo ku wa 18 Gashyantare 2006.
Mu nyandiko bagejeje ku Rukiko rw’Ikirenga, abagize iyo kolektifi bagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ryabangamira bikomeye ubusugire n’ubwigenge bwa RDC. Bagize bati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kigenga kandi gifite ubusugire bwuzuye, bukubiyemo kurinda imipaka yacyo no gucunga umutungo uri ku butaka, mu butaka no mu mazi y’igihugu.”
Banagarutse kandi ku mateka y’umutekano muke umaze imyaka myinshi wibasira RDC, bagaragaza impungenge ko irari ry’amabuye y’agaciro rikomeje kuba imizi y’amakimbirane.
Bagize bati: “Kuva RDC yabona ubwigenge, yakomeje kwibasirwa n’intambara ziterwa n’irari ry’umutungo kamere w’agaciro, rikorwa n’ibihugu n’imbaraga z’amahanga. Bimwe mu bihugu bihana imbibi na RDC, by’umwihariko u Rwanda, bivugwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu hagamijwe gusahura umutungo kamere.”
Ubu Urukiko rw’Ikirenga rutezwemo umwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye ku masezerano mpuzamahanga RDC igirana n’ibihugu bikomeye, ndetse no ku cyerekezo cy’imikoranire mpuzamahanga ku mutungo kamere w’iki gihugu.



