25.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeImikinoAmavubi atsinze afrika y'epfo abanyarwanda bashira umwuma bamaranye igihe

Amavubi atsinze afrika y’epfo abanyarwanda bashira umwuma bamaranye igihe

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Ni umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu karere ka Huye, byanatumaga umupira utabasha gutembera neza kubera imvura amazi yari ari mu kibuga.

Ku munota wa 13, Amavubi yatsinze igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, Nshuti Innocent yawihereje imbere ye n’umutwe atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyabasha kuwukuramo.

Ku munota wa 28 w’umukino, AMAVUBI yari yakomeje kurusha ikipe ya Bafana Bafana, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’iki gitego, ba myugariro b’Amavubi bari bameze nk’abatangiye kwirara, baje gukora amakosa atatu bihera Afurika y’Epfo, ku bw’amahirwe ntihagira ikivamo.

Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota itatu, cyaje kurangira Amavubi akiyoboye umukino ndetse anayoboye itsinda rya gatatu (C) by’agateganyo.

Ku munota wa 45 igice cya kabiri kigitangira, Sibomana Patrick ukinira Gor Mahia yo muri Kenya yasimbuye Byiringiro Lague wa Sandvikens IF yo muri Sweden, nyunma Hakim Sahabo ahita ahagurutswa ngo yishyushye , aho yakomewe amashyi menshi n’abafana.

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka akuramo Muhire Kevin, nyuma havamo Nshuti Innocent asimburwa ba Mugenzi Bienvenu. Nyuma y’iminota ine gusa Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here