24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeAmayobera n’uruhuri rw’ibibazo bikomeje kwiyongera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wapfiriye muri kasho ya...

Amayobera n’uruhuri rw’ibibazo bikomeje kwiyongera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wapfiriye muri kasho ya Polisi

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Urupfu rw’Umunyarwandakazi witwa Uwumuhoza Violette, wapfiriye muri kasho ya Polisi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, rukomeje guteza impaka n’uruhuri rw’ibibazo mu baturage no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uyu mugore yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, aho yari afungiye nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzania. Polisi y’iki gihugu yemeje aya makuru binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ivuga ko urupfu rwe rwabaye mu buryo bw’amayobera, kuko hataramenyekana neza icyaruteye.

Mu itangazo Polisi yatanze, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabaye intandaro y’urupfu rwa Uwumuhoza, ndetse isaba abaturage gutuza mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Gusa, ku rundi ruhande, raporo yaturutse ku biro bikuru bya Polisi muri Dodoma yatanze indi shusho y’iki kibazo, aho yavuze ko Uwumuhoza Violette yaba yiyahuriye aho yari afungiwe. Icyakora, iyi raporo na yo ntiyakiriwe neza, kuko yavuze ko iyi myanzuro ikomeje kwibazwaho kandi idashingira ku bimenyetso byuzuye.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Uwumuhoza yari yatawe muri yombi azira kwinjira no gutura muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ngo atari afite ibyangombwa bimwemerera kuhaba.

Nubwo Polisi ivuga ko iperereza rikomeje, ibisobanuro bidahura bitangwa n’inzego zitandukanye byatumye abantu benshi batangira kwibaza ku byabereye muri kasho Uwumuhoza yari afungiyemo, cyane cyane ku mutekano w’abafungwa n’uburyo uburenganzira bwabo burindwa.

Kugeza ubu, imyaka nyakwigendera yari afite ntiratangazwa ku mugaragaro, ndetse nta makuru arambuye aratangazwa ku muryango we cyangwa ku byakurikiye urupfu rwe nk’uko amategeko abiteganya.

Iri sanganya rikurikiye andi makuru menshi agenda agaruka ku rupfu rutunguranye rw’abantu bapfira mu magereza na kasho mu bihugu bitandukanye byo mu Karere, bigatuma imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeza gusaba iperereza ryigenga n’ubutabera ku bapfira mu maboko y’inzego z’umutekano.

Abakurikirana iki kibazo bategereje kureba icyo iperereza rya Polisi rizagaragaza, ndetse n’uko ubuyobozi bwa Tanzania buzafata ingamba zo gusobanura aya mayobera no guha umuryango wa nyakwigendera n’abaturage ibisobanuro byuzuye.

Umunyarwanda yapfuye urupfu rw’amayobora aho yari afungiye muri kasho muri Tanzania

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here