32.8 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomePolitikeAmb. Busabizwa atangiye inshingano muri Guinée Équatoriale, ubufatanye bw’u Rwanda na Malabo...

Amb. Busabizwa atangiye inshingano muri Guinée Équatoriale, ubufatanye bw’u Rwanda na Malabo burushaho gukomera

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Équatoriale, Nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye mu murwa mukuru Malabo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ushimangira intambwe ikomeye mu kunoza no kurushaho gukomeza umubano mwiza hagati ya Kigali na Malabo.

Nyuma yo gutanga izi mpapuro, Ambasaderi Busabizwa yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue. Ibi biganiro byibanze ku mateka y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo hashyirwamo imbaraga nshya mu nzego zitandukanye zirimo ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’abaturage.

Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushimangira umubano n’igihugu cye, anatangaza ko Malabo yiteguye gukorana na Kigali mu mishinga y’igihe kirekire igamije guteza imbere ibihugu byombi.

Ambasaderi Busabizwa yijeje ko azakomeza guteza imbere ibikorwa byose bizafasha kurushaho gukomeza ubufatanye, ashimangira ko inshingano yahawe ari amahirwe yo kubaka indi ntambwe nshya mu mubano wa Guinée Équatoriale n’u Rwanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here