Ambasade y’u Rwanda ikorera mu bihugu by’Abarabu (UAE) yasohoye itangazo rimenyesha Abanyarwanda baba muri UAE na Bahrain ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo, bitewe n’uko umutekano w’akarere uri gukomeza guhinduka.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2026 Abu Dhabi rivuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bakomeza gukurikira amakuru atangwa n’inzego zemewe kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’umutekano z’ibihugu babamo.
Ambasade y’u Rwanda muri UAE yagaragaje ko kugeza ubu nta Munyarwanda uratangazwa ko yagize ikibazo cy’umutekano, ariko isaba abaturage gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.
Muri iri tangazo, Ambasade yanatangaje ko iri gukorana na kompanyi y’indege ya RwandAir ndetse n’izindi nzego bireba kugira ngo hategurwe ingendo zishobora gutahura Abanyarwanda bashaka gusubira mu Rwanda.
Abanyarwanda baba muri UAE na Bahrain bifuza gutahuka basabwe kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka kugira ngo byorohere inzego zibishinzwe gutegura neza gahunda y’ingendo zishobora gutegurwa.
Ambasade n’ibiro bya Konsula by’u Rwanda muri UAE byatangaje ko bikomeje kuboneka kugira ngo bitange ubufasha n’inama ku Banyarwanda bose babikeneye muri iki gihe.
Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu basabwe gukomeza gutuza, gukurikira amakuru atangwa n’inzego zemewe ndetse no kugana Ambasade igihe cyose bakeneye ubufasha.



