39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruAmbasaderi mushya wa USA mu Rwanda yarahiriye inshingano agiye gukora

Ambasaderi mushya wa USA mu Rwanda yarahiriye inshingano agiye gukora

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Mu kwezi kwa Munani muri 2022, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, asimbuye Peter Vrooman wari mu Rwanda kuva muri 2018-2022 nyuma yimurirwa muri Mozambique.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda, Nyakubahwa Eric Kneeler yamaze kurahirira izo nshingano mu muhango wabereye Washington DC, ko ndetse Ambasade imwiteguye.

Ambasade ya Amerika yagize ati “Eric Kneedler, Ambassaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaze kurahirira uyu murimo, byabereye i Washington DC. Twese kuri Ambasade ya America twiteguye kumwakira mu minsi mike iri imbere!”

Latest stories

spot_img