Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, riwufashe mu minsi ishize, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cy’umuhuza w’Amerika mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gicuku cyo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, aho AFC/M23 yavuze ko iki cyemezo gifatiwe ku bushake bwayo, igamije gutanga umusanzu mu gushakira akarere amahoro n’ituze.
Uvira yari imaze hafi icyumweru igenzurwa na AFC/M23, nyuma y’uko inyeshyamba zifashe imisozi yari irinzwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo, bigatuma izi ngabo zose zihunga uwo mujyi zigakiza amagara yazo.
📰 Also Read This:
Ifatwa rya Uvira ryahise rishyira igitutu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga. Mu nama yabereye i New York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye yamaganye ifatwa ry’uyu mujyi, anashinja u Rwanda ko rurenze ku masezerano ya Washington, akavuga ko rwaba ruri gukururira intambara mu karere.
Aya magambo yakurikiwe n’andi yatangajwe na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, wavuze ko igihugu cye “kizakoresha inzira zose zishoboka” kugira ngo amasezerano yasinyweho na Perezida Donald Trump ashyirwe mu bikorwa uko yakabaye.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yashimangiye ko gukura ingabo muri Uvira bidakwiye gufatwa nko guha urwaho ingabo za Leta ya Congo cyangwa imitwe bafatanya nka Wazalendo, kugira ngo bongere kugaba ibitero ku bice igenzura cyangwa ku baturage bahatuye. Yasabye ko hashyirwaho uburyo bufatika bwo gukumira ibitero byose bishobora kongera guteza umutekano muke.
Uyu mutwe wanatangaje ko wifuza umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Burundi, unemeza ko utazihanganira na gato imitwe iyo ari yo yose yakoresha ubutaka igenzura mu gutegura cyangwa kugaba ibitero kuri icyo gihugu.
AFC/M23 yanongeyeho ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bw’u Burundi, ndetse ikagaragaza ubushake bwo gusubiza abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, mu rwego rwo kubaka icyizere no kugabanya umwuka mubi mu karere.
Iri tangazo rije rikurikira uko AFC/M23 yakomeje kwagura ibice igenzura nyuma yo gufata Uvira, aho yafashe utundi duce dutandukanye two mu nkengero z’uyu mujyi yerekeza mu cyerekezo cya Kalemie. Amakuru yizewe yavugaga ko inyeshyamba zagaragaye ahitwa Makobola, ndetse nyuma zikanavugwa mu gace ka Mboko, aho bivugwa ko hafashwe nta mirwano ikanganye ibaye.
Icyemezo cya AFC/M23 cyo gukura ingabo muri Uvira gishobora gufatwa nk’intambwe nshya mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC, ariko nanone kikaba gishyira amaso menshi ku ruhare rwa Amerika n’umuryango mpuzamahanga mu gukumira ko intambara yakongera kwaduka muri aka karere kamaze igihe karahungabanye.





