23.7 C
Africa
Donderdag, Desember 18, 2025
HomePolitikeAmerika yaciye umurongo utukura ivuga ko yiteguye gufata ingamba Amasezerano hagati ya...

Amerika yaciye umurongo utukura ivuga ko yiteguye gufata ingamba Amasezerano hagati ya RDC n’u Rwanda akubahirizwa

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro ko ziteguye gufata ingamba zifatika kugira ngo amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yubahirizwe.  

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byabereye i Washington, mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba. 

Ku wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika, Christopher Landau, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, umutekano w’akarere, n’uruhare RDC igiye kugira mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano. 

Ibyo biganiro byabaye mu gihe RDC yitegura kwinjira muri ako kanama mu kwezi kwa Kanama, umwanya Kinshasa ivuga ko ishaka gukoresha mu gushyira imbere ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, n’amakimbirane amaze imyaka myinshi aranga umubano wayo n’ibihugu bituranye. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Minisiteri ya Leta ya Amerika, Christopher Landau yavuze ko Washington yiteze ko amasezerano ya Washington yubahirizwa kandi agashyirwa mu bikorwa uko yakabaye. Yanagaragaje ko Amerika itazarebera gusa, ahubwo yiteguye gufata ingamba mu gihe byagaragara ko hari uruhande rutubahiriza ibyo rwiyemeje. 

Iryo tangazo rigufi ariko rifite uburemere rikomeza rivuga ko impande zombi zumvikanye ku ruhare rukomeye ishoramari ry’abikorera ryagira mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, binyuze mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo, bigatuma amahoro adashingiye gusa ku gisirikare, ahubwo no ku nyungu z’abaturage. 

Ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC cyari ku isonga mu biganiro byabereye i Washington, cyane cyane mu gihe AFC/M23 imaze iminsi itera intambwe ifata ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Leta ya Congo ivuga ko ayo makimbirane amaze guteza ikibazo gikomeye cy’impunzi n’abakuwe mu byabo imbere mu gihugu, aho abarenga 500.000 bavuga ko bavuye mu byabo mu byumweru bishize. 

Minisitiri Kayikwamba yabwiye abayobozi ba Amerika ko Leta ya Kinshasa ibona ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda, ashinja Kigali kugira uruhare rutaziguye mu kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Yavuze ko ibyo u Rwanda rukora ari ukurenga ku byo rwiyemeje no gutesha agaciro gahunda y’amahoro yashyizwe imbere na Perezida wa Amerika. 

Ku wa Mbere no ku wa Kabiri, tariki ya 15 na 16 Ukuboza 2025, Minisitiri Kayikwamba yagiranye inama zitandukanye n’abagize ubuyobozi bwa Perezida Trump ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Izi nama zagaragayemo ko Amerika ikomeje gukurikirana hafi ikibazo cya Congo, cyane cyane ko gishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari. 

Mu bandi bayobozi Minisitiri Kayikwamba yagiranye ibiganiro byimbitse harimo Dan Dunham, Umuyobozi ushinzwe Afurika mu Kanama k’Igihugu gashinzwe Umutekano (NSC); Rudolph Atallah, Umuyobozi wungirije ushinzwe kurwanya iterabwoba muri NSC; Umudepite Chris Smith, uyobora Komite y’Inteko ishinzwe ibibazo bya Afurika; ndetse na John Tomaszewski, umujyanama mukuru muri komite ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Amerika. 

Muri izo nama zose, Kayikwamba yashimangiye ko Leta ya Congo ishyigikiye ingamba za Amerika zigamije kugarura ubusugire bwa RDC, ashimira Washington ku ruhare rwayo mu guharanira ko amahoro aboneka mu karere. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo ivuga ko Minisitiri yishimiye cyane amagambo ya Christopher Landau agaragaza ko Amerika itazihanganira kutubahiriza amasezerano. 

Gusa, nubwo Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington, hari n’abandi bibaza niba Leta ya Congo ubwayo yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe. Amasezerano yasinywe asaba impande zombi ibintu bifatika, birimo guca burundu imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’ibihugu by’abaturanyi. 

Kimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho ni umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi ubarizwa mu burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rukavuga ko ugihungabanya umutekano warwo. Abasesenguzi bibaza niba Kinshasa ifite ubushake n’ubushobozi bwo gusenya uwo mutwe burundu, mu gihe mu bihe byashize yagiye isinya amasezerano ariko ntiyubahirize ibyo yiyemeje. 

Ibi bituma amasezerano ya Washington akomeza kureberwa mu ndorerwamo yo gushidikanya, aho buri ruhande rushinja urundi kutuzuza inshingano zarwo. Icyakora, itangazo rya Amerika rigaragaza ko Washington ishaka kuva mu magambo ikajya mu bikorwa, bikaba bishobora guhindura isura y’iki kibazo mu minsi iri imbere. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here