18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruAmerika yasabye Kagame na Tshisekedi gukura abasirikare ku mupaka

Amerika yasabye Kagame na Tshisekedi gukura abasirikare ku mupaka

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, avuga ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi buri umwe ukwe, bavugana “ku bintu byifashe nabi no ku makuba ajyanye n’imibereho arimo kuba nabi kurushaho” ku mupaka w’ibihugu byombi.

Miller avuga ko Blinken yabwiye Kagame na Tshisekedi ko ashyigikiye “umuti unyuze mu nzira ya diplomasi ubwumvikane ku bushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri”.

Yanashishikarije buri ruhande “gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka”.

Blinken avuze ibi nyuma yuko kuva mu ntangiriro Ukwakira (10) imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye, nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Kagame yongeye kubwira Blinken ko ashyigikiye cyane gahunda zikomeje zo ku rwego rw’akarere zigamije”kuzana amahoro n’ituze”  muri DR Congo no mu karere.

Nta cyo uruhande rwa leta ya DR Congo ruratangaza ku mugaragaro kuri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Minisitiri Blinken.

Ku wa mbere, amakuru yavugaga ko imirwano ikaze yakomeje, M23 yisubiza uduce tumwe turi mu birometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo.

Bitangazwa henshi, nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ko inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, Minisitiri Blinken na bwo yari yaganiriye kuri telefone na Perezida Kagame, ku”bintu byifashe nabi ku mupaka hagati y’u Rwanda na DR Congo”

Mbere yaho muri Kanama mu 2022, mu ruzinduko yagiriye mu bihugu byombi, Blinken yari yasabye Kagame na Tshisekedi guhosha umwuka w’ubushyamirane no gutuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Latest stories

spot_img