Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda byasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gufatanya mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari y’Amerika. Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.
Yasinyiwe i Washington ku wa 5 Ukuboza 2025, ahagarariwe na Jeremy Lewin ushinzwe inkunga mpuzamahanga n’ibikorwa by’ubutabazi muri Amerika,na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Aya masezerano ateganya gukomeza kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, kongerera imbaraga serivisi z’ubuvuzi, no gushyigikira gahunda za Amerika mu guteza imbere ubuzima ku rwego rw’isi.
Amerika yemeye ko izatanga miliyoni 158 z’amadolari—igihe Kongere izaba yamaze kubyemeza—zo gufasha u Rwanda kurwanya SIDA, malaria n’izindi ndwara zandura. Aya mafaranga azanafasha kongera ubushobozi bw’igihugu mu kumenya no gukumira ibyorezo hakiri kare, kugira ngo bitazasakara mu baturage.
📰 Also Read This:
Ku ruhande rw’u Rwanda, ruzongera ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuzima ku buryo izagera kuri miliyoni 70 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere. Intego ni uko u Rwanda rugenda rwongera ubushobozi mu birebana n’ubuzima, ku buryo rutazahora rwishingikiriza ku nkunga zo hanze.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa kane w’aya masezerano, u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwuzuye mu guhangana na SIDA no kwita ku bafite ubwandu.
Aya masezerano mashya y’ubuzima aje akurikira Amasezerano ya Washington yasinywe n’Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari no kongera uruhare rwa Amerika mu bikorwa bya politiki n’ubukungu muri Afurika yo hagati n’iyo mu Burasirazuba
Anakurikira ubwumvikane Amerika iherutse kugirana na Kenya, bwerekana ko Amerika iri gushyira imbere amasezerano arambye hagati yayo n’ibihugu binyuramo inkunga, aho buri gihugu gishyiramo uruhare rwarwo mu mikorere no mu micungire y’ingengo y’imari.
U Rwanda rwahawe icyizere kubera intambwe rumaze gutera mu bijyanye n’ubuzima. Rwageze ku ntego zo hejuru mu kurwanya SIDA (95-95-95), rwaguriye abaturage benshi ubwishingizi bw’ubuvuzi, kandi runavugurura ibikorwa remezo bya serivisi z’ubuzima.
Aya masezerano azashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi no guha ubushobozi ibigo n’abakozi b’urwego rw’ubuzima b’u Rwanda, ku buryo ibikorwa byinshi byakorwaga n’imiryango itari iya Leta bizaguma mu maboko y’inzego z’igihugu.
Amerika ivuga ko aya masezerano anafite inyungu mu bikorwa by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Arubakira ku masezerano aheruka gutangwa ku kigo cya Zipline International cyo muri Amerika, kizafasha u Rwanda mu gukoresha drone zitwara imiti n’ibindi bikenerwa by’ubuvuzi.
Hari kandi miliyoni 10 z’amadolari zizahabwa Ginkgo Bioworks mu rwego rwo kunoza igenzura ry’indwara no gushyiraho uburyo bugezweho bwo kumenya ibyorezo bishobora kuboneka mu karere.
U Rwanda rwanagaragaje ko rushishikajwe no gukorana n’abikorera bo muri Amerika mu bushakashatsi ku miti mishya ya SIDA no mu gukoresha ubwenge buhangana (AI) mu buvuzi.
Abahagarariye Amerika bavuze ko aya masezerano ari urugero rwiza ku bindi bihugu bizakomeza guhabwa inkunga mu buvuzi. Bavuze kandi ko mu minsi iri imbere hazasinywa andi masezerano arambye, agamije gukoresha neza inkunga no kugabanya uburyo bwo kuyisesagura.






