40.5 C
Africa
Donderdag, Februarie 5, 2026
HomeIyobokamanaAmerika:Indirimbo “Hari Imana” ya Rugamba Erneste yibutsa abantu ko Imana itibagirwa abayayo

Amerika:Indirimbo “Hari Imana” ya Rugamba Erneste yibutsa abantu ko Imana itibagirwa abayayo

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuramyi Rugamba Erneste ukora umuziki wa Gospel ugamije guhumuriza abantu no guhesha Imana icyubahiro, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Hari Imana”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko Imana idatererana abayizera bayo, kabone n’iyo banyura mu bihe bigoye.

Iyi ndirimbo , ikaba yiyongereye ku zindi Rugamba Erneste amaze gukora mu gihe gito amaze atangiye urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yawutangiye mu 2025. Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirimo Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe, Nabonye Umukunzi Mwiza ndetse n’iyi nshya Hari Imana.

Indirimbo “Hari Imana” yanditswe ishingiye ku Icyanditswe cyera cyo muri Yesaya 49:15–16, kigaragaza urukundo rukomeye n’ubwitange bw’Imana ku bantu bayo, aho igira iti: “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.”

Ubu butumwa ni bwo Rugamba Erneste ashingiraho agaragaza ko n’iyo abantu bacitse intege cyangwa bakumva baratereranywe, Imana iba ibari hafi kandi itabibagirwa.

Rugamba Erneste, ukiri mushya mu muziki wa Gospel, asanzwe ari umwubatsi. Akomoka mu Karere ka Nyamasheke, ariko kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari gukurikirana icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Construction Engineering).

Nubwo umwanya munini awushyira mu masomo, avuga ko yafashe icyemezo cyo no guha agaciro impano ye yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko atifuza ko impano yahawe yaguma mu rwihisho.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Afrovera kuri telefone, Rugamba yavuze ko yinjiye mu muziki amaze kumva ko ari cyo gihe cyo gushyira mu bikorwa impano yari amaze igihe yiyumvamo ariko akayirengagiza kubera ubwoba.

Ati: “Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya. Maze kugera muri Amerika numvise ko igihe kigeze cyo kuyikoresha.”

Yakomeje avuga ko indirimbo ze nyinshi zishingiye ku buzima bwe bwite, anongeraho ko ateganya kuzigira igitabo mu gihe kizaza.

Ati: “Mu by’ukuri, buri ndirimbo ni igice cy’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise ‘Zaburi yanjye’, nacyo kizaza nyuma.”

Rugamba Erneste ashimangira ko intego ye nyamukuru mu muziki ari uguhumuriza abantu, kuba urugero rwiza no kugaragaza ko Imana ishobora gukura umuntu hasi ikamugeza kure, byose bigamije kuyihesha icyubahiro.

Ati: “Ibyo tunyuramo si uko Imana iba yaduretse, ahubwo ni inzira itunyuzamo kugira ngo tuzavuge ugukomera kwayo.”

Yongeraho ko gushima Imana bitagomba gushingira gusa ku bihe bikomeye umuntu yanyuzemo, ahubwo no ku buzima ubwe.

Ati: “Kuba uriho, uhumeka, kugera aho ugeze, ibyo ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima Imana.”

Nubwo akiri mushya mu muziki, Rugamba Erneste avuga ko adafatira icyitegererezo ku bahanzi bazwi cyane, ahubwo yita ku bafite umwimerere, ubutumwa bwimbitse n’umurava mu murimo w’Imana.

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe na Hari Imana, akaba ateganya gusohora alubumu azitirira Inkomezi, avuga ko Imana yamubereye inkomezi mu buzima bwe, anifuza ko mu myaka iri imbere azaba amaze gukora alubumu nyinshi zitandukanye.

 

 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here