Mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi, hari impinduka zikomeye zikomeje kugaragara ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu byumweru bibiri bishize, abasirikare benshi b’u Burundi batangiye gusubira iwabo, nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rikomeje kwigarurira ibice bikomeye birimo n’umujyi wa Uvira.
Izi ngabo zari zarashyizwe mu kibaya cya Rusizi no mu bice bikikije Ikiyaga cya Tanganyika, ahari inzira z’ingenzi z’ubucuruzi n’umutekano ku Banyamulenge. Ariko uko AFC/M23 yakomezaga gusunikira mu majyepfo, ni ko ingabo z’u Burundi zagiye zitakaza ibirindiro byazo, bityo zihitamo kuva mu mirwano zitaha.
Amakuru atandukanye aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano yemeza ko hari abasirikare b’u Burundi bavuye mu bice baragenzuraga, basubira mu gihugu cyabo banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika, cyane cyane baturutse mu mujyi wa Baraka no mu gace ka Mboko.
📰 Also Read This:
Mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Ukuboza 2025, haraye habaye igikorwa cyihuse cyo gutwara abasirikare b’u Burundi banyuze mu kiyaga, bakirwa ku cyambu cy’igisirikare kiri mu Mujyi wa Rumonge. Ababibonye bavuga ko bari bafite umunaniro ukabije, bigaragaza urugendo rurerure n’igitutu cy’intambara bari bavuyeho.
Mu gitondo cyo ku wa 16 Ukuboza, amakamyo atandatu ya gisirikare yoherejwe kuri icyo cyambu, atwara abo basirikare ajya i Bumbura. Nta mibare yemewe iratangazwa, ariko amakuru yizewe avuga ko abatashye babarirwa mu bihumbi.
Mbere y’ibi, u Burundi bwari bwarohereje muri Kivu y’Amajyepfo abasirikare bagera hafi ku bihumbi 20, ku bufatanye n’ingabo za Leta ya RDC, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR. Icyakora, intsinzi za AFC/M23 mu kibaya cya Rusizi zahinduye isura y’uru rugamba.
Hari n’abandi basirikare b’u Burundi batarashobora gutaha, bahungiye mu mashyamba ya Itombwe no mu bice bya teritwari ya Fizi, aho umutekano ukomeje kuba muke. Aho hose, abaturage bavuga ko hari igihombo cy’ubuzima n’ubwishingizi bw’abasivili, by’umwihariko Abanyamulenge, bari bamaze igihe bafungiwe inzira zerekeza ku masoko no ku mavuriro.
Mu bice bikikije Komini ya Minembwe, ihuza teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga, ni ho hakiri ingabo nyinshi z’u Burundi. Aha ni ho intambara ikomeje gufata isura ikomeye, bitewe n’uko ari agace gafite akamaro kanini mu rwego rw’umutekano n’imibanire y’amoko.
Mu gihe ibi byose byabaga, AFC/M23 yakomeje kumanuka ikurikira inkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika, ifata santere ya Mboko, igasigara ifite akazi katoroshye ko gufata Umujyi wa Baraka. Izi ngabo zafunze burundu inzira zose ingabo z’u Burundi zari zifite zo gutaha ku butaka, bituma zisigara zifite amahitamo make.
Ku wa 16 Ukuboza, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ihuriro ayoboye ryafashe icyemezo cyo kuva mu Mujyi wa Uvira, ariko ashimangira ko ingabo zari zihanganye na zo zitagomba kuwukandagiramo. Iri tangazo ryateye urujijo ku hazaza h’izo ngabo z’u Burundi zari zigihari mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe ingabo z’u Burundi zisubira mu gihugu, hari indi shusho igaragara ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda. Mu minsi ishize, u Burundi bwohereje abasirikare benshi n’intwaro ziremereye mu bice bya Busoni, mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba.
Abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Burundi batangaje ko izi ntwaro zagenewe “gukumira ikintu cyose cyava mu Rwanda”, mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi. Ibi byakurikiye amagambo yatangajwe n’Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, wavuze ko u Rwanda rushyigikira AFC/M23, anongeraho ko igihugu cye gishobora guhangana na rwo.
Muri Busoni, abaturage bavuga ko baherutse kubona amakamyo ya Polisi atwara abasirikare ajya mu bigo bya gisirikare birimo icya 411 kiri i Mutwenzi. Amarondo ya nijoro yariyongereye, hagaragara abapolisi benshi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rufite aho ruhuriye n’ishyaka riri ku butegetsi.
Nubwo nta matangazo yanditse yasohotse ategeka abantu gutaha kare, abaturage bavuga ko nta wemerewe kurenza saa mbiri z’ijoro akiri mu muhanda. Ibi byatumye benshi bagira ubwoba, batekereza ko intambara ishobora kubura umwanya uwo ari wo wose.
Mu Ntara ya Bujumbura, by’umwihariko mu bice byahoze ari Cibitoke, umutekano warakajijwe bikomeye. Ni ho haherutse gushyirwa intwaro ziremereye zarashe ibisasu mu gace ka Kamanyola, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda.
Ibyo bisasu ni byo byabaye intandaro yo kwaguka kw’imirwano mu kibaya cya Rusizi, AFC/M23 igatangiza urugamba rwagejeje ku ifatwa rya Uvira, umujyi w’ingenzi uhuza ubutaka n’Ikiyaga cya Tanganyika.
Amakuru yizewe yemeza ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote (drones) z’intambara. Zimwe muri izi ntwaro zamaze gukoreshwa mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo, bigaragaza ko igihugu cyari kimaze igihe cyitegura intambara ishobora kwaguka.
Mu byumweru bibiri bishize, mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hinjiye amakamyo arenga 30 ya rukururana yari atwaye intwaro. Ibintu byatumye abaturage batangira kwibaza ku mugambi munini uri gutegurwa.
Mu gihe abasirikare b’u Burundi bakomeje gutaha bava muri RDC, ikibazo kigihari ni ukumenya niba uku kwimuka kuzakomeza, cyangwa niba ari igice cy’indi gahunda nini yo kongera gushyira imbaraga ku mupaka w’u Rwanda. Icyizere ni gike, ubwoba ni bwinshi, mu gihe hategerejwe icyemezo cyose gishobora guhindura amateka y’iyi ntambara.




