Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Asake, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mihanda ya Ghana anyanyagiza amafaranga mu bafana, mbere yo kubataramira mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere.
Asake, uzwi cyane ku izina rya “Mr Money with the Vibe”, yakoze ibi mu rwego rwo kuryoshya igitaramo cye no kwiyegereza abafana bari bateraniye kumwakira. Amashusho y’iki gikorwa cye yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha bamwe mu bafana be ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzi yanagize umwanya wo guhura na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ibintu byakomeje kugaragaza ko Asake ari umwe mu bahanzi bakomeye Afurika ifite muri iyi minsi.
Nubwo ibi bikorwa bikunze kugaragara mu myidagaduro yo mu bihugu bimwe bya Afurika, ntiyatinyuka kubikorera i Kigali mu Rwanda, kuko bigize icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu, ibyo abarimo Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua yakurikiranwagaho afunze mu minsi ishize.
Ibikorwa nk’ibi Prophet Joshua yagiye abikora mu bihe bitandukanye nko mu gitaramo “The New Groove” cya The Ben ubwo uyu mwaka dusoza watangira. Gusa bidatinze yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranweho ibyaha birimo n’icyo twavuze harugu, n’ubwo yaje kurekurwa ngo ukurikiranwe ari mu rugo.
Ibi ni ibintu abahanzi bamwe bo muri Afurika bakunze gukora mu rwego rwo kwiyegereza abafana babo no kuryoshya ifoto ariko i Kigali mu Rwanda, ni kimwe mu bigize icyaha.



