Lieutenant-Colonel Patrice Manirakiza, wari uyoboye Batayo ya 18 y’ingabo z’u Burundi zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, azize ibikomere yari yaravanye ku rugamba.
Uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru yaguye mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital biherereye mu Mujyi wa Bujumbura, aho yari amaze ibyumweru birenga bibiri yitabwaho n’abaganga nyuma yo gukomereka bikomeye.
Amakuru yizewe agaragaza ko Lt. Col Manirakiza yakomerekeye mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Luvungi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku wa 6 Ukuboza 2025. Icyo gihe, ingabo yari ayoboye zari zihanganye n’abarwanyi ba AFC/M23, mu mirwano imaze igihe ihanganisha impande zombi mu Burasirazuba bwa RDC.
Abari kumwe n’uyu ofisiye ubwo yaraswaga bavuze ko yatewe igisasu cya mbere cyarashwe hifashishijwe drone, kikamuhusha. Nyuma yo kubona ko igisasu kimuciyeho kitamukomerekeje, yahise ategeka umurinzi we kwinjira mu birindiro aho yararaga, kugira ngo bapakire ibintu byabo bitegure kuva muri ako gace.
Ubwo uwo musirikare yari ari gupakira utwabo, amakuru avuga ko Lt. Col Manirakiza yahise araswa igisasu cya kabiri, na cyo cyarashwe hifashishijwe drone, kikamukomeretsa bikomeye. Icyo gisasu cyamufashe wenyine, kikamwangiriza cyane imyanya y’imbere mu mubiri.
Amakuru aturuka hafi y’abamwitayeho yemeza ko yakomeretse bikomeye mu mpyiko, amara ndetse n’amaguru, ibintu byatumye ubuzima bwe bujya mu kaga gakomeye nubwo yahise avanwa ku rugamba ajyanwa kwitabwaho byihutirwa.
Nyuma yo gukurwa muri RDC, Lt. Col Manirakiza yajyanywe mu Burundi, aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital. Nubwo hari icyizere cy’uko ashobora kurokoka, ibikomere yari afite byakomeje kumwongerera uburwayi, kugeza aho yitabye Imana kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.
Urupfu rwe rubaye mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma ya Kinshasa mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
Lt. Col Patrice Manirakiza yari azwi nk’umwe mu basirikare bakuru bafite ubunararibonye, by’umwihariko mu kuyobora ingabo mu bihe by’intambara. Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku ngabo z’u Burundi, cyane cyane ku basirikare bari ku rugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, inzego za Leta y’u Burundi ntiziratangaza ku mugaragaro gahunda y’ikiriyo cyangwa uburyo uyu musirikare azashyingurwa, mu gihe ibikorwa bya gisirikare mu gace yakomereyemo bikomeje.



