Ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko bwahisemo guteza imbere ubuhinzi bwa avoka nk’umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’amadevize, ikibazo kimaze imyaka myinshi gicogoza ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026.
Yavuze ko Leta yafashe icyemezo cyo kwishingikiriza ku bushobozi bw’imbere mu gihugu, by’umwihariko ubuhinzi bwoherezwa ku masoko mpuzamahanga, kugira ngo u Burundi bwivane mu kibazo cy’ubukungu.
Kuva ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi mu 2020, igihugu cyahuye n’ingaruka zikomeye z’ibura ry’amadevize, bituma habaho ikibazo gikomeye cy’ibura rya peteroli, imiti n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi. Ibi byagize ingaruka ku bikorwa by’ubwikorezi, inganda n’imibereho rusange y’abaturage, mu gihugu gisanzwe kiri mu byinjiza bike ku rwego rw’isi.
Révérien Ndikuriyo yatangaje ko icyizere Leta ifite gishingiye ku musaruro munini witezwe mu buhinzi bwa avoka, aho yavuze ko mu gihe kiri hagati ya 2029 na 2030, ikibazo cya peteroli kizaba cyarakemutse burundu.
Yagize ati: “Niba mubona ko u Burundi bukiri mu kibazo cy’igitoro, nimwihangane. Hasigaye imyaka itatu gusa ngo tubone igitoro ku bwinshi. Biciye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, bitarenze 2029 cyangwa 2030, tuzaba dufite umusaruro ungana na toni miliyoni imwe, ni ukuvuga ibilo miliyari bya avoka, bizinjiriza igihugu amadevize menshi cyane.”
Yasobanuye ko ayo madevize azakoreshwa mu kugura peteroli, imiti n’ibindi bikenewe, bityo u Burundi bukabasha kwigira no kugabanya kwishingikiriza ku mahanga.
Nk’urugero rw’aho iyi gahunda igeze, Ndikuriyo yavuze ko intara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi, yamaze guhingwamo ibiti bya avoka birenga miliyoni 10, kandi ko ibi ari intangiriro y’umusaruro munini uzagirira akamaro igihugu cyose.
Yagize ati: “Ibikorwa biruta amagambo. Ishyaka CNDD-FDD riri mu bikorwa bifatika. Ku misozi yose y’u Burundi no mu bice byose by’igihugu, dufite ibiti bya avoka n’ikawa biri muri gahunda yacu y’ibyo twohereza mu mahanga, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kwigira.”



