22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeAvoka igizwe inkingi nshya y’ubukungu: U Burundi buvuga ko ikibazo cya peteroli...

Avoka igizwe inkingi nshya y’ubukungu: U Burundi buvuga ko ikibazo cya peteroli kizaba amateka bitarenze 2030 bubikesha Avoka

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko bwahisemo guteza imbere ubuhinzi bwa avoka nk’umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’amadevize, ikibazo kimaze imyaka myinshi gicogoza ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026.

Yavuze ko Leta yafashe icyemezo cyo kwishingikiriza ku bushobozi bw’imbere mu gihugu, by’umwihariko ubuhinzi bwoherezwa ku masoko mpuzamahanga, kugira ngo u Burundi bwivane mu kibazo cy’ubukungu.

Kuva ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi mu 2020, igihugu cyahuye n’ingaruka zikomeye z’ibura ry’amadevize, bituma habaho ikibazo gikomeye cy’ibura rya peteroli, imiti n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi. Ibi byagize ingaruka ku bikorwa by’ubwikorezi, inganda n’imibereho rusange y’abaturage, mu gihugu gisanzwe kiri mu byinjiza bike ku rwego rw’isi.

Révérien Ndikuriyo yatangaje ko icyizere Leta ifite gishingiye ku musaruro munini witezwe mu buhinzi bwa avoka, aho yavuze ko mu gihe kiri hagati ya 2029 na 2030, ikibazo cya peteroli kizaba cyarakemutse burundu.

Yagize ati: “Niba mubona ko u Burundi bukiri mu kibazo cy’igitoro, nimwihangane. Hasigaye imyaka itatu gusa ngo tubone igitoro ku bwinshi. Biciye mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka, bitarenze 2029 cyangwa 2030, tuzaba dufite umusaruro ungana na toni miliyoni imwe, ni ukuvuga ibilo miliyari bya avoka, bizinjiriza igihugu amadevize menshi cyane.”

Yasobanuye ko ayo madevize azakoreshwa mu kugura peteroli, imiti n’ibindi bikenewe, bityo u Burundi bukabasha kwigira no kugabanya kwishingikiriza ku mahanga.

Nk’urugero rw’aho iyi gahunda igeze, Ndikuriyo yavuze ko intara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi, yamaze guhingwamo ibiti bya avoka birenga miliyoni 10, kandi ko ibi ari intangiriro y’umusaruro munini uzagirira akamaro igihugu cyose.

Yagize ati: “Ibikorwa biruta amagambo. Ishyaka CNDD-FDD riri mu bikorwa bifatika. Ku misozi yose y’u Burundi no mu bice byose by’igihugu, dufite ibiti bya avoka n’ikawa biri muri gahunda yacu y’ibyo twohereza mu mahanga, hagamijwe guteza imbere ubukungu no kwigira.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here