28 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeIbyamamareBamurate Cécile «Nzaba ijwi ry'abagore b'abanyamulenge ninegukana ikamba rya Miss Mulenge World»

Bamurate Cécile «Nzaba ijwi ry’abagore b’abanyamulenge ninegukana ikamba rya Miss Mulenge World»

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Bamurate Cécile uri mubahatanira ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 yiyemeje kuzaba ihumure ry’impfubyi n’abapfakazi ndetse kandi avugako azaba ijwi rivugira ab’igitsina gore mugihe cyose azaba abashije kwegukana iri kamba rya Miss Mulenge World.

Bamurate Cécile ubusanzwe n’umukobwa w’umunyamulenge; kugeza ubu afite umyaka 23 y’amavuko akaba umwega, benshi bamuzi mubiganiro bitandukanye bica ku muyoboro wa Youtube asanzwe abereye umunyamakuru.

Uyu mukobwa yagaragaye mu majonjora ya Miss Mulenge World yabareye mu gace kitwa Kayole i Nairobi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023.  Aho yaje no kwisanga mubakobwa batanu babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Bamurate avuga ko afite umushinga ukomeye wo gufasha impfumbyi n’abapfakazi ndetse kandi akanavuganira abakobwa n’abagore b’Abanyamulenge aho we abona ko hari aho basigazwa inyuma mu bikorwa bimwe na bimwe.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko nagira amahirwe yo kwegukana ikamba azagenda agera kuri aba bose yiyemeje kuzafasha maze akababera ijwi ry’ihumure.

Bamurate yagize amahirwe yo kuza muri 5 bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho
Uyu mukobwa ateye neza muburyo buvugisha cyane ab’igitsina gabo
Bamurate afite ubwiza budashidikanywaho
Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamakuru ari mubakuzwe cyane mubwoko bw’Abanyamulenge i Nairobi
Imiterereye n’ikimero bye byagarutsweho n’umwe mubari mukanama nkemurampaka mukuru.

Reba Video yose hano

Amafoto: Bamurate

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here