36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitike“Baransambanyije ngo bumve uko Umututsi amera”: Ubuhamya buteye intimba bw’umubyeyi wasambanyijwe n'abarenga...

“Baransambanyije ngo bumve uko Umututsi amera”: Ubuhamya buteye intimba bw’umubyeyi wasambanyijwe n’abarenga 100 akanduzwa Sida akanapfakazwa na FDLR na FARDC

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje guhakana cyangwa kugabanya uburemere bw’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ibihamya bikomeje gusohoka bigaragaza isura y’ukuri y’akarengane kimaze imyaka irenga 30 kibasatira.

Inkuru ya Mwiza (izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano) ni imwe mu zisobanura neza aho ayo mahano ageze.

Mu Ukwakira 2023, imitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura, Mai-Mai na FDLR yatwitse inzu zigera kuri 300 mu mudugudu wa Nturo. Abaturage baho bashinjwaga gufitanye isano n’abarwanyi ba M23.

Ibyo byabaye mu ruhame, ariko ubuyobozi bwa RDC n’umuryango mpuzamahanga bigira nk’aho nta cyabaye. Ni na ko byagiye bigenda mu bindi bikorwa byo kwica, gutwika, gusambanya no guheza byibasira Abatutsi bo muri Congo.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’ubunyamaswa akorerwa Abatutsi yakomeje gusakazwa: bamwe baratwikwa, abandi bakicwa, hakabaho n’ibikorwa by’ivangura n’urwango rurenze imbibi z’ubumuntu.

Ibyo byatumye benshi bahunga ibyabo; bamwe bamaze imyaka 30 mu buhungiro, abandi bavukira mu nkambi batazi iwabo. Mu Rwanda honyine habarurwa impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 120.

Nubwo ayo mahano amaze igihe kirekire, RDC n’abayishyigikiye bakunze kwirengagiza abagizweho ingaruka, ahubwo hakavugwa abagerageza kwirwanaho nk’abateza umutekano muke.

Icyakora, amagambo aherutse kuvugwa na Général-major Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC yatumye umugambi n’imizi y’urwango bigaragara ku mugaragaro.

Yavuze amagambo yibasira Abatutsi, anagera aho avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda. Nubwo yahise ahagarikwa, abasesenguzi n’abahohotewe bavuga ko ibyo atari amakosa y’umuntu umwe, ahubwo ari politiki yashinze imizi mu buyobozi bwa RDC.

Uru rwango rwafashe indi ntera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo RDC yakiranaga yombi Interahamwe n’ingabo za Habyarimana, bakaza kwiremamo imitwe yitwaje intwaro yaje guhinduka FDLR mu 2000.

Kuva ubwo, FDLR yakomeje gukorera mu Burasirazuba bwa Congo ifite ubufasha n’ubwihisho bwa Leta, ikaba yaragize uruhare mu bwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi bo muri Congo.

Mwiza, umubyeyi w’imyaka 40, ni umwe mu baheruka guhungira mu Rwanda nyuma y’ibyamubayeho. Avuga ko amezi atandatu mbere yo guhunga yashimuswe n’abasirikare ba FDLR baturutse mu gace ka Shangi, ajyanwa i Kirolirwe muri Teritwari ya Masisi, ari kumwe n’umukobwa wa musaza we.

Aho hose yamaze amezi atandatu asambanywa ku gahato n’abasirikare barenga 100, bamubwira ko “bari kumva uko Umututsikazi aryoha.” Avuga ko yahohotewe n’abakuru n’abana, nta mazi, nta bufasha, ahubwo akubitwa kandi agasuzugurwa. Uwo mukobwa bari kumwe yarasambanyijwe na we, nyuma baramwica.

Ati: “Baramfashe baranjyana, banyita Umututsikazi, bavuga ko ndi umugore wa M23. Buri wese yazaga akankoresha icyo ashaka. Bakambwira ngo ninshaka gutabarwa nitabaze Kagame wanjye. Ariko mu mutima nkabwira Imana.”

Ibyo byamuviriyemo ubumuga no kwandura virusi itera Sida. Muri ayo mezi, umusirikare umwe wo mu gace avukamo yamubonye agira impuhwe, yemera kumutorokesha. Nubwo yari yarahawe itegeko ryo kumwica, yamugejeje hafi ya Bishoga aramureka, amushyikiriza aho M23 yari igeze i Nyamitabo.

Mwiza ntiyigeze asubira mu rugo, kuko yaje kumenya ko se n’umugabo we bishwe n’igisirikare cya Congo gifatanyije na FDLR, naho abana be akaba atazi aho bari. Yakomeje guhunga agera mu Nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Rwanda, aho yakiriwe ariko ari mu ihungabana rikomeye.

Mu Rwanda, yagiye muri gahunda ya Mvura Nkuvure, avuga ko imufasha kongera kwisanga nubwo ibikomere byo mu mutima bikiri byinshi.

Ati: “Nasambanyijwe n’abantu barenga 100. Nabikuyemo Sida n’ubumuga. Ubu mfata imiti, kandi ni bwo ndi gutangira kongera kumva ko nkiri umuntu.”

Nyuma y’igihe, abana be baje kumusanga mu Rwanda. Nubwo yabonye abo yasize, agahinda ko kubura abe n’ibyamubayeho ntikoroha.

Ashima uko yakiriwe n’u Rwanda, akanashima uburyo yitaweho, ariko agasaba amahanga kudakomeza kurebera akarengane Abanye-Congo b’Abatutsi bakorerwa.

Avuga ko igihe kigeze ngo ubutegetsi bwa RDC buhagarike politiki y’urwango, FDLR n’indi mitwe igashyikirizwa ubutabera, naho amahanga akareka guceceka ku byaha bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here