22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeBari kubyina intsinzi: Uko byagenze kugirango M23 biyorohere gufata Mushaki na Sake

Bari kubyina intsinzi: Uko byagenze kugirango M23 biyorohere gufata Mushaki na Sake

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, ihuriro ry’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Ingabo z’u Burundi (FNDB) na Wazalendo bagabye igitero mu bice bigenzurwa n’Ingabo za General Sultan Makenga, na hatuwe n’a baturage.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Nk’uko byavuzwe biriya bitero byagabwe mugace ka Kabati na Ruvunda no mu nkengero zaho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo. Aya makuru yanemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Mu magambo ye yagize ati: «Mu Gitondo cya kare, ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zongeye kutugabaho ibitero mu bice byose byo muri Ruvunda na Kabati no mu nkengero zaho zose».

Yongeye ho ko: «Ingabo za ARC/M23 zikomeje kurwana kinyamwuga no kurwanirira abaturage. »

Bisimwa yanahamije ko biriya bisasu byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ko byangije ibintu by’abaturage ariko ko Ingabo za Gen Sultan Makenga zikomeje kwirukana i Ngabo za RDC kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri ibi bice.

Muri iyi nkuru corridorreport.com ikesha umunyamakuru wayo uri ahabereye iyi mirwano ivuga ko ahabereye i mirwano yo muri irijoro ryakeye ari mu nkengero za Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo.

Ubusanzwe iyi mirwano yongeye guhindura isura no kuzana ubundi bukana kuya 03 Ukuboza 2023, icyo gihe hari nyuma y’uko ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa zo mu itsinda rya FDLR bari bamaze gupfusha umuyobozi ukomeye Colonel Gaby Ruhinda.

Gusa iyi mirwano yongeye gutuma umutwe wa M23 ukomeza gufata utundi duce nk’u duce twose turi mu nkengero ya Mushaki na Sake.

Ni imirwano byavuzwe ko n’ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu buryo bwa EAC zikomeje kugaragaramo.

Imisozi y’i Masisi muri Kivu ya Ruguru

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here