Mu rwego rwo gusobanukirwa neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no gushaka inzira yo kubaka ejo hazaza heza, igitabo “Reinventing Theology in post-Genocide Rwanda: Challenges and hopes” gitanga umusanzu wihariye mu kongera gusuzuma imyumvire ku Mana n’uruhare rw’ukwemera mu buzima bw’Abanyarwanda.
Iki gitabo cyibanda ku kibazo gikomeye cyagaragaye mu mateka y’u Rwanda: ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse mu gihugu cyari gifite abakristu barenga 80%.
Abacyanditse bagaragaza ko ikibazo kitari ukubura ukwemera, ahubwo cyari uburyo ukwemera kwabaga kudahura n’imyitwarire y’abantu. Bagaragaza ko benshi babayeho mu buryarya, aho kuvuga ukuri no kwamagana ikibi mu buryo budasubirwaho.
Iyi myitwarire yo kwemera ko ikibi kibaho ntigihagarikwe, ni yo ifatwa nk’intandaro yatumye Jenoside ishoboka. Abantu bemeye ko ubuzima bw’abandi buhagarara, nyamara ubuzima rusange bugakomeza nk’aho nta cyabaye ikintu gifatwa nk’icyaha ndengakamere.
Igitabo gisaba ko habaho guhindura imyumvire, abantu bagahindukira bakabaho mu kuri, bagaharanira kwamagana ikibi aho kiri hose. Gishimangira ko kubaha ubuzima bw’umuntu ari ishingiro ry’ukwemera nyakuri, kuko kwica umuntu ari ugusuzugura Imana yamuremye.
Mu isesengura ryacyo, igitabo kigaruka no ku masomo yakuwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi, hagamijwe kureba uko ayo mateka yafasha mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba.
Hanagarukwa ku ruhare rw’uburezi bufite indangagaciro, bushobora kubaka sosiyete irangwa n’ukuri, ubumuntu n’ubwiyunge. Igitabo kandi kerekana ko ubumwe burambye bushoboka gusa igihe bushingiye ku kuri no ku guha agaciro umuntu wese.
Mu gusoza, igitabo gishyira imbere ubutumwa bukomeye: kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri bisaba guhindura imitima, kwemera ukuri no kurwanya ikibi tutikanga, kugira ngo amateka mabi atazongera kwisubiramo.





