25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeBertrand Bisimwa yavuze ko « Museveni na Kagame bari kumwe na M23,...

Bertrand Bisimwa yavuze ko « Museveni na Kagame bari kumwe na M23, bafata Kinshasa mu mezi 2»

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Bertrand Bisimwa uyobora umutwe witwaje intwaro wa M23 yatangaje ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko bamwe mu banyapolitiki b’Abanyekongo babivuga, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ubutegetsi bwa RDC busanzwe bushinja byeruye u Rwanda gufasha M23. Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso hamwe n’abahagarariye sosiyete sivili ikorera muri Rutshuru, bashinje na Uganda gufasha uyu mutwe.

Minisitiri w’ubukungu wa RDC, Vital Kamerhe, ubwo tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yari mu nama ya Saudi Arabia na Afurika i Riyad, yasabye ibihugu byayitabiriye gukoresha ijambo bifite, bigacyaha u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “Ndasaba mbikuye ku mutima ko abakuru b’ibihugu ba Afurika bose bitabiriye iyi nama n’ubuyobozi bwa Saudi gukoresha ijambo mufite kuri Uganda n’u Rwanda kugira ngo amahoro agarutse mu burasirazuba bwa RDC, byatuma akarere k’ibiyaga bigari kataba urubuga rw’intambara, ahubwo kakaba icyanya cy’iterambere.”

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, i Bunagana habaye ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa M23 n’abanyamakuru. Ikirego ku Rwanda na Uganda cyagarutse mu bibazo byabajijwe, ariko Bisimwa yasubije ko kidafite ishingiro.

Bisimwa yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’izi ngabo ebyiri? Ese mutekereza ko tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, naha Tshisekedi amezi abiri ngo abe yavuye ku butegetsi. Kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kwereka Abanyekongo ko ibihugu by’abaturanyi ari abanzi babo, ariko ko ibi byose bubikora bugamije guhisha intege nke zabwo zatumye bunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu no kukigeza ku iterambere.

Bisimwa kandi yatangaje ko M23 idafite umugambi wo gufata ibice by’ubutaka bwa RDC, habe na Goma, ahubwo ngo irashaka ko amasezerano yagiranye n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yubahirizwa.

Bertrand Bisimwa uyobora umutwe witwaje intwaro wa M23

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here