19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeBishwe bataranatangira akazi: Abasirikare b’u Burundi bari boherejwe na Perezida Ndayishimiye muri...

Bishwe bataranatangira akazi: Abasirikare b’u Burundi bari boherejwe na Perezida Ndayishimiye muri RDC bahasize ubuzima bataranatangira inshingano zabo.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Amakuru akomeje guturuka mu nzego z’umutekano n’abantu bakurikirana bya hafi ibikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aragaragaza isura ikomeye kandi iteye impungenge ku iyoherezwa ry’ingabo z’u Burundi muri iki gihugu. Abasirikare benshi boherejwe ku mabwiriza ya Perezida Évariste Ndayishimiye baguye mu mirwano bataranatangira n’inshingano bari bagenewe.

Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2025 honyine, abasirikare b’u Burundi babarirwa muri 40 bishwe mu mirwano bahanganyemo na AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Igitangaje kandi kibabaje kurushaho, ni uko abo basirikare benshi bishwe bataragera ku mirimo bari boherejwemo, irimo guhiga imitwe irwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura nka RED-Tabara na FNL.

U Burundi bwatangiye kohereza ingabo muri RDC muri Kanama 2022, bivugwa ko ari igikorwa cyo gukumira no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi y’imipaka yabwo. Icyakora, uko iminsi yagiye ishira, abo basirikare basanze bari mu ntambara idafite aho ihuriye n’intego bari babwiwe, bahita bashyirwa imbere mu mirwano ikomeye ihanganyemo ihuriro ry’ingabo zirwanira Leta ya Kinshasa na AFC/M23.

Mu byumweru byakurikiyeho, cyane cyane muri Werurwe 2023, u Burundi bwohereje abandi basirikare benshi mu buryo bweruye. Ariko raporo zitandukanye zigaragaza ko bamwe muri bo bahise bajugunywa mu mirwano ikaze, bataramenyera terrain, batarabona ibikoresho bihagije, ndetse batarasobanukirwa neza n’akazi kari kabajyanye.

Ku wa 9 Ukuboza 2025, AFC/M23 iyobowe na Gen Sultani Makenga yigaruriye umujyi wa Uvira, nyuma yo gutsinda ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi. Ni muri iyi mirwano ni ho abasirikare benshi b’u Burundi baguye, bamwe muri bo bakicirwa mu bice bari bamaze kugeramo vuba cyane.

Raporo ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC, ivugwa n’igitangazamakuru SOS Médias Burundi, igaragaza ko u Burundi bumaze kohereza abasirikare 29,862 muri RDC kuva iki gikorwa cyatangira. Ariko muri abo, benshi ngo bapfuye cyangwa barakomereka batarigeze batangira inshingano zari zabajyanye.

SOS Médias Burundi ivuga ko mu bishwe harimo n’abofisiye bakuru barimo Majoro na Colonel, bemeza ko n’abari bafite inshingano zo kuyobora no gutegura ibikorwa bishwe mu buryo bwihuse, bigaragaza akajagari n’imiyoborere idahagije ku rugamba.

Mu kwezi gushize honyine, abasirikare bagera ku 100 bakomeretse bikomeye boherejwe kuvurirwa i Bujumbura. Andi makuru avuga ko hari abasirikare bagera ku 1,000 baburiwe irengero, cyane cyane mu mirwano yabereye mu kibaya cya Ruzizi, aho bamwe ngo babuze n’aho bahurira n’abayobozi babo.

Mu bofisiye bivugwa ko bishwe harimo Lt. Colonel Manirakiza Patrice na Lt. Colonel Minani Athanase, bombi bari bayoboye ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe gito cyane zigeze ku rugamba. Urupfu rwabo rufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko n’abayobozi b’imitwe yoherejwe batigeze babona umwanya wo gutegura neza abasirikare bayoboraga.

Inyandiko za Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC zigaragaza ko u Burundi bumaze gucyura abasirikare babwo 19,872, mu gihe abandi bagera ku 10,000 bakiri ku butaka bwa Congo Kinshasa, bakomeje kugirwa ibikoresho mu ntambara itabareba mu buryo butaziguye.

Nubwo izi mpfu n’igihombo bikomeje kwiyongera, ubuyobozi bw’u Burundi bukomeje gushimangira ko kohereza ingabo muri RDC ari icyemezo cya politiki n’umutekano gifite ishingiro. Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, mu kiganiro yahaye abanyamakuru, aho yemeje ko ingabo z’u Burundi zigihari kandi zizakomeza inshingano zazo.

Icyakora, mu baturage no mu basesenguzi ba politiki n’umutekano, ikibazo gikomeje kwibazwa ni kimwe: ni izihe nyungu igihugu kibona mu kohereza abasirikare bacyo mu ntambara bavuga ko bishwemo bataranatangira akazi, mu gihe ubuzima bwabo bukomeje gutakara nta bisobanuro bisobanutse bihabwa imiryango yabo?

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC, iyi nkuru ikomeje kubyutsa impaka zikomeye ku ruhare rw’u Burundi, inshingano z’abayobozi bakuru b’igihugu, n’ingaruka z’iyi ntambara ku hazaza h’umutekano w’igihugu n’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here