24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAmakuruBitunguranye: ibyo Perezida Ndayishimiye yaganiriye n’Abanyamulenge byashyizwe ahagaragara, bikomeje guteza impaka zikomeye

Bitunguranye: ibyo Perezida Ndayishimiye yaganiriye n’Abanyamulenge byashyizwe ahagaragara, bikomeje guteza impaka zikomeye

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, i Bujumbura habereye inama yakomeje guteza impaka zikomeye mu Banyamulenge, haba abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga, mu gihe umutekano muke ugikomeje gufata intera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uwo munsi, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye itsinda ry’Abanyamulenge, bamwe muri bo bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru atangwa n’abari muri iyo nama avuga ko iryo tsinda ryashimiye uruhare u Burundi,  rivuga ko iki gihugu gifite uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, by’umwihariko mu bikorwa bigamije kurwanya igisirikare cya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

Ikigikorwa cyakozwe n’iritsinda ry’abanyamulenge, cyateje ururondogoro mubakoresha imbugankoranyambaga, kuko hari ababona ko iri tsinda ryashatse kugirana ibiganiro n’abayobozi b’akarere, mu rwego rwo gushaka ibisubizo binyuze mu nzira za dipolomasi. Ariko hari n’abandi babifata nk’igikorwa kidafite aho gihuriye n’ubuzima nyabwo bw’abaturage, cyane cyane abatuye mu duce nka Minembwe, aho hakomeje kuvugwa umutekano muke, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ubukene bukabije kandi ibi byose bakaba bemezako bikorwa na Leta y’u Burundi ifatanyije na Leta ya Kinshansa.

Amazina y’abagize iri tsinda yakomeje gukwirakwira cyane mu biganiro bitandukanye, bamwe bagaragaza ko babashyigikiye, mu gihe abandi babanenga bikomeye. Ibi bigaragaza neza uko ibitekerezo bitandukanye byatangiye kwigaragaza mu muryango w’Abanyamulenge, cyane cyane ku bijyanye n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’ingamba za politiki zikoreshwa.

Hari amakuru avuga ko uru ruzinduko rwakurikiye ibiganiro byabaye mbere birimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye mu mahanga. Bamwe mu Banyamulenge bagaragaje impungenge ku butumwa bwatanzwe muri ibyo biganiro, cyane cyane ku buryo ubuzima bw’abaturage b’Abanyamulenge bugaragazwa ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’inama yabereye i Bujumbura, bamwe mu bagize iri tsinda bivugwa ko bageze i Uvira, aho bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’amadini n’abaturage. Hari amakuru avuga ko intego y’uru ruzinduko yari ukugaragaza ko hari uduce dufite umutekano.

Ariko ku baturage benshi, iyi mvugo ntihura n’ukuri babamo buri munsi.

Amakuru aturuka mu baturage agaragaza ko hari amazu yangiritse, ahantu hatagerwaho byoroshye ndetse n’ubwoba bukomeje kubaho mu baturage. Mu duce tumwe na tumwe, ibikorwa by’ubucuruzi byarahagaze, amasoko ntakora neza, kandi kugenda kw’abaturage bikomeje kugorana kubera umutekano muke.

Uku kudahuza hagati y’ibivugwa ku rwego rwa politiki n’ibibera mu buzima busanzwe bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bikomeje gutera impungenge.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko kutavuga rumwe mu bitekerezo ari ibintu bisanzwe mu muryango uwo ari wo wose, cyane cyane ufite abantu batuye mu bihugu bitandukanye. Icyakora, ikibazo gikomeye kiba igihe ibyo bitekerezo bitandukanye bituma habaho kuvuga ibintu bitandukanye ku kibazo kimwe, kandi gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Hari kandi amakuru avuga ko hari imbaraga zitandukanye ziri gushyirwa mu guhindura uko amahanga abona ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, zituruka mu nzego za politiki, dipolomasi n’itangazamakuru. Nubwo bigoye kugenzura aya makuru mu buryo bwigenga, byatumye bamwe mu Banyamulenge batangira kwibaza niba ukuri ku buzima bwabo kuvugwa mu buryo bumwe n’abantu bose.

Ibi bibaye nyuma y’uko imirwano mu duce nka Bijombo, aho ingabo za leta ya Congo (FARDC) ndetse n’iz’u Burundi, imitwe bafatanyije ndetse n’indi mitwe irwanya leta bakomeje guhangana. Ku baturage bahatuye, icy’ingenzi si amagambo ya politiki, ahubwo ni ubuzima bwabo n’umutekano wabo.

Mu gihe intumwa zigenda, inama zigakorwa kandi inkuru zigatangwa ku rwego mpuzamahanga, imiryango myinshi y’Abanyamulenge igikomeje kubaho mu buzima bugoye bw’umutekano muke. Hari ababuze aho bagurira ibibatunga, abandi barimuwe mu byabo, kandi benshi babayeho mu gihirahiro ku hazaza habo.

Mu gihe ibiganiro bikomeje haba mu Banyamulenge ubwabo ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hakomeje kwibazwa ikibazo kimwe cy’ingenzi: ese amajwi yumvikana ku rwego rwo hejuru koko agaragaza ukuri ku buzima bw’abaturage bakomeje kubaho muri iyi ntambara?

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here