35.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeBombori bombori hagati ya FARDC n'Ihuriro ry'ingabo bafatanya kurwanya AFC/M23-Twinrwaneho. Ubuyobozi bwaryo...

Bombori bombori hagati ya FARDC n’Ihuriro ry’ingabo bafatanya kurwanya AFC/M23-Twinrwaneho. Ubuyobozi bwaryo bwahishuye ibyo bapfa.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwiryane ukomeye uragenda wigaragaza hagati y’imitwe ya Wazalendo, ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu (FARDC).

Ibi bibazo bikomeje kwerekana isura y’igihugu gihanganye n’intambara ebyiri: imwe iri ku rugamba, indi iri mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bwa gisirikare n’umutekano.

Ubuyobozi bwa Wazalendo buravuga ko umwuka w’ubwumvikane buke umaze igihe kinini hagati yabwo na FARDC, aho bushinja bamwe mu bofisiye bakuru kuba baragize uruhare mu migambi ivuguruzanya n’inyungu z’igihugu.

Amagambo akakaye n’ibirego bikomeye byagiye bisohoka mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byongereye igitutu ku miyoborere y’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Wazalendo, Habyarimana Mbitsemunda uzwi ku izina rya Jules Mulumba, yatangaje ko mu buyobozi bwa FARDC harimo “akagambane gakomeye” kagamije kudindiza ibikorwa bya gisirikare no gucamo ibice imbaraga ziri kurwana ku ruhande rwa Leta.

Yavuze ko ibi birego bidashingiye ku makuru adafite gihamya, ahubwo ko bishingiye ku bikorwa n’imyitwarire yagaragaye mu bihe bitandukanye.

Mu byagarutsweho cyane, Mulumba yashinje Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Wazalendo, Lt Gen Padiri Bulenda, kuba ari we wagize uruhare rukomeye mu ifungwa rya Gen Maj Janvier Mayanga wa Gishuba.

Nk’uko abivuga, Gen Mayanga yafunzwe azira ko yanze kugirana ubwumvikane n’abantu bashinjwa kunyereza amafaranga angana na miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika (8.000.000 USD), yari yaragenewe gushyigikira ibikorwa bya Wazalendo, akomoka muri Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na Minisiteri y’Imari.

Wazalendo yanashinje Lt Gen Padiri Bulenda kuba ari we uri inyuma y’ubutumwa bumaze igihe busohoka busebya iyi mitwe, aho ikunze gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihungabana ry’umutekano.

Ubuyobozi bwa Wazalendo buvuga ko ubu butumwa bugamije kuyambura icyizere abaturage no kuyerekana nk’imbogamizi aho kuyifata nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu kindi gice gikomeye cy’ibi birego, Jules Mulumba yashinje Gen Fall Sikabwe kugira uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Goma n’abarwanyi ba AFC/M23 ku itariki ya 27 Mutarama 2025.

Yavuze ko uyu musirikare mukuru yagize uruhare mu kudindiza no kubangamira ibikorwa bya gisirikare byari bihuriweho n’ingabo za SADC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo.

Yongeyeho ko hari abandi bofisiye bakuru bo muri FARDC bashinjwa uruhare rutaziguye muri ibi bikorwa, barimo Lt Gen Masunzu Pacifique na Brig Gen Olivier Gasita, bakomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mulumba yavuze ko bitumvikana ukuntu aba bofisiye bagikomeje gukora inshingano zabo mu bwisanzure, mu gihe, nk’uko abivuga, hakenewe isuzuma ryimbitse ku nshingano zabo n’uruhare bashinjwa mu gutsindirwwa  mu mujyi wa Goma.

Hagati aho, i Kinshasa hakomeje gufungwa abasirikare bakuru benshi, ibintu byafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye mu nzego z’umutekano.

Mu bafunzwe harimo Gen Dieudonné Mutupeke Kiamata, Gen Marcel Mbangu Mashita, Gen Franck Ntumba wahoze ashinzwe umutekano w’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Eric Ruhorimbere, ndetse na Gen Christian Tshiwewe Songesha wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC.

Aba bose bashinjwa kugira umugambi wo kugirira nabi Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nubwo amakuru akomeje gutangwa n’impande zitandukanye agaragaza uko ibyo birego bikomeje guteza impaka.

Wazalendo ivuga ko Gen Ntumba na Gen Tshiwewe ari bo bateguye umugambi wo gushaka gukuraho ubutegetsi buriho, mu gihe ivuga ko Gen Mutupeke na Gen Mbangu bafunzwe bazira ibyaha batakoze.

Iyi mitwe isaba ko haba ubutabera busesuye n’isuzuma ryigenga ku manza z’aba basirikare, ivuga ko ifungwa ryabo rishobora kuba rifitanye isano n’imirwano yo mu nzego z’ubuyobozi kurusha ibimenyetso bifatika.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here