Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje gutera impungenge mu karere k’Ibiyaga Bigari, amagambo atandukanye yatangajwe n’abayobozi bakuru b’u Burundi ku ruhare rwa Qatar yongeye guteza urujijo, anagaragaza icyuho mu itumanaho rya dipolomasi ry’iki gihugu.
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza ko igihugu cye giha agaciro gakomeye uruhare Leta ya Qatar imaze igihe igira mu buhuza no gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, mu gihe cyasaga n’igisubizo ku mvugo yari imaze iminsi ivugwa cyane ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana.
Minisitiri Bizimana, ku wa 3 Mutarama 2026, yari yanditse ubutumwa kuri X bushinja Qatar kugira “uruhare rubi” mu kibazo cya RDC, ayivuga nk’igihugu gikoresha ijambo n’amafaranga kugira ngo kibuze Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora. Muri ubwo butumwa, yanashinje u Rwanda gukomeza gufata ibice byo mu burasirazuba bwa RDC binyuranyije n’amasezerano ya Washington, avuga ko Amerika ibirebera.
Aya magambo yahise ateza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bayafata nk’imvugo ikakaye kandi ishobora guhungabanya umubano w’ibihugu. Nyuma y’igihe gito, Minisitiri Bizimana yahisemo gusiba ubwo butumwa, ariko byari byamaze gukurura ibitekerezo byinshi n’isesengura rikomeye.
Mu rwego rwo gusubiza ibintu mu murongo, Perezida Ndayishimiye yongeye kwibutsa ko u Burundi bufata Qatar nk’igihugu cy’inshuti kandi nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kubaka amahoro mu karere.
Yagaragaje ko ari ingenzi kwirinda imvugo iyo ari yo yose ishobora kumvikana nabi, by’umwihariko ku ruhare rwa Qatar, avuga ko ibyavuzwe mbere byatewe no kutumva ibintu neza.
Yanditse ati: “U Burundi buhora buha agaciro umubano mwiza dufitanye na Qatar n’uruhare rwayo mu buhuza muri RDC. Ni ingenzi gushyira umucyo ku mvugo itari yo n’ibyumvikanyweho nabi.”
Ibi byafashwe nk’igerageza ryo kugarura isura ya dipolomasi y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Uku kuvuguruzanya hagati ya Perezida na Minisitiri we kwatumye u Burundi buba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje gutungurwa n’uko abayobozi bakuru b’igihugu bashobora kuvuguruzanya ku kibazo gikomeye nk’iki, gifite ingaruka ku mutekano w’akarere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yagize icyo avuga kuri iyi ngingo, agaragaza ko Perezida w’u Burundi yihanije ku mugaragaro Minisitiri we ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byongeye gushyira Bizimana mu majwi, cyane ko azwi nk’umwe mu banyapolitiki b’u Burundi bakunze kwibasira u Rwanda.
Abasesenguzi n’abandi banyapolitiki batandukanye, barimo Noel Kambanda, bagaragaje impungenge z’uko u Burundi bwitegura gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mezi ari imbere, bibaza niba Minisitiri ufite imvugo nk’iya Bizimana akwiriye kuyobora inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika.
Ku rundi ruhande, Qatar imaze igihe igaragaza umuhate udasanzwe mu buhuza ku kibazo cya RDC. Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Emir wa Qatar yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC i Doha, mu biganiro byari bigamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo Leta ya Kinshasa yari yaratangaje ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, Qatar yashoboye guhuza impande zitandukanye, harimo n’abahagarariye ihuriro AFC/M23. Mu kwezi kwa Kane, impande zari mu biganiro zemeranyije guhagarika imirwano no gutangira ibiganiro bigamije kubwizanya ukuri, nubwo ayo masezerano atigeze yubahirizwa ku buryo busesuye.
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro agaragaza ko ibiganiro byaberaga i Doha byahagaze, ndetse hakaba hari impungenge ko Leta ya Kinshasa yaba yarivanye muri iyo nzira y’ubuhuza. Ibi bikomeje gusiga ejo hazaza h’amahoro mu burasirazuba bwa RDC mu mwijima.
U Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho zifatanya n’iza FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Icyakora, ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba, ONU, n’abategetsi ba Kinshasa na Gitega bakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, mu gihe Kigali ibihakana, ivuga ko yafashe ingamba zo kwirinda no kurinda umutekano wayo.





