31.6 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomePolitikeFDLR yaciye amarenga yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Kuyobya uburari...

FDLR yaciye amarenga yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Kuyobya uburari n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa muri Kivu?

Date:

Related stories

Impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi mu kaga gakabije: Ihohoterwa rikabije, Abarenga 40 bamaze kwitaba Imana.

Umutekano n’ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi bikomeje kujya...

RDC: Ibitero biteye ubwoba bya Drone bya FARDC ku Abanyamulenge byakajije umurego

Amakuru mashya aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara...

Bebe Cool asabwa kwibanda ku muziki uhoraho aho kwiruka ku rwego mpuzamahanga

  Umuhanzi Kalifah AgaNaga yagiriye inama mugenzi we Bebe Cool,...

Senateri Graham wa Amerika yagaragaje agahinda yatewe n’ibitero simusiga byagabwe ku ngabo za M23

Mu gihe akarere k’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...
spot_imgspot_img

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kwibasirwa n’umutekano mucye n’intambara z’urudaca zimaze imyaka myinshi zihitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane, umutwe w’iterabwoba wa FDLR wongeye kugaruka mu makuru, nyuma y’amakuru yizewe agaragaza ko waba warateguye kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu. 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na Bwiza, avuga ko FDLR yari imaze igihe itegura ibikorwa byo guturitsa ibisasu mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane ahateranira abantu benshi n’abashyitsi baturuka mu mahanga. Ibyo bitero ngo byari bigamije gutera ubwoba, guteza umutekano mucye no guhindanya isura y’u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano usesuye. 

Abatanga ayo makuru yizewe bavuga ko imigambi ya FDLR yavumbuwe hakiri kare, bityo igikorwa cyari giteganyijwe ntigishyirwe mu bikorwa nk’uko byari byarateguwe. Bivugwa ko bamwe mu bagize uyu mutwe, bari bamaze iminsi bafatwa bitegura ibyo bitero, ari bo batanze amakuru yatumye iyo migambi iseswa. Aba bantu ni bamwe mu bagize FDLR, umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Nyuma yo kubona ko imigambi yabo itakiri ibanga, FDLR yahise ihindura imvugo n’umurongo, itangira kugerageza kuyobya uburari. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Cure Ngoma, Umuvugizi wa FDLR, ku wa 17 Ukuboza 2025, uyu mutwe wagaragaje ko u Rwanda ari rwo rwitegura kwigabaho ibitero rukabigereka kuri FDLR. 

Muri iryo tangazo, FDLR yandikiye u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko u Rwanda rushaka guhindanya isura ya FDLR, nubwo uyu mutwe usanzwe ufite izina ribi ku rwego mpuzamahanga kubera amateka n’ibikorwa byawo. FDLR ivuga ko ibyo byaba bigamije gutanga impamvu yo gukomeza kuba kw’ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo. 

Icyakora, mu mvugo isa n’iyivuguruzanya, FDLR yemeye ko abantu bazagaba ibyo bitero baba bakomoka muri wo, ariko ikavuga ko baba baritandukanyije n’umutwe. Ivuga ko abo bantu baba barabeshywe, bakizezwa ko bazacyurwa mu Rwanda mu mutekano, ndetse bakemererwa imyanya myiza mu buyobozi igihe bazaba bamaze gutaha. 

Itangazo rya FDLR rikomeza rivuga ko abo bantu ari na bo bari inyuma y’ibitero biherutse kugabwa muri Teritwari ya Walikale, byahitanye abaturage b’inzirakarengane kandi bikangiza imidugudu. Ibyo bitero byari byarashinjwe FDLR, ariko uyu mutwe ukavuga ko ari icyiciro cya mbere cy’umugambi mugari, mu gihe icyiciro cya kabiri cyari kigomba kubera ku butaka bw’u Rwanda. 

Aya magambo ya FDLR akomeje guteza impaka, cyane ko uyu mutwe umaze igihe uzwiho gukoresha uburyo bwo guhakana no kugereka ku bandi ibyaha ushinjwa, mu gihe ibimenyetso byinshi byagiye bigaragaza uruhare rwawo mu bwicanyi, ubusahuzi n’itwikwa ry’imidugudu mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru. 

FDLR ikomeza kuvuga ko idafite umugambi wo gutera Congo cyangwa ikindi gihugu, ndetse ikavuga ko igifite icyizere cyo gutaha mu Rwanda binyuze mu biganiro by’amahoro hagati y’Abanyarwanda. Icyakora, amagambo nk’aya akunze kugarukwaho n’abasesenguzi bavuga ko akunze kuba ayo kuyobya uburari, mu gihe ku rundi ruhande ibikorwa ku butaka bigaragaza ikinyuranyo gikomeye n’ibyo itangaza. 

Ibi bibaye mu gihe FDLR imaze igihe igenda icibwa intege n’ibitero by’ihuriro rya AFC/M23, ryayambuye ibice byinshi yaoze igenzura muri Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo uyu mutwe ugifite ibirindiro bikomeye mu bice bya Rutshuru na Walikale, amakuru atandukanye agaragaza ko wagaragaje uburakari bukabije, wihimura ku baturage b’abasivile, ubica ndetse ugatwika imidugudu yose. 

Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko ubwicanyi bukomeje gukorwa na FDLR bugaragaza ko uyu mutwe uri mu rungabangabo, ugashaka kwerekana ko ugihari binyuze mu gukoresha iterabwoba. Ibi ni na byo bituma impungenge ku mutekano w’akarere n’u Rwanda zikomeza kwiyongera, cyane cyane mu gihe uyu mutwe ugikomeje kugerageza gushaka uko wakongera kwigarurira icyizere cy’abawushyigikiye. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here