Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, haravugwa inkuru y’incamugongo mu gace ka Karongozi, muri Sud-Kivu, aho umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Ndikumwami Sibomana yishwe n’igitero cya drone bivugwa ko yaturutse mu Burundi.
Aya makuru yatangajwe na CEO-OFFICER Jean de Dieu, Ambasaderi w’Amahoro w’Abanyamulenge muri Australia, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Afrovera.com kuri telefone.
Nk’uko yabisobanuye, iki gitero cyabaye nyuma y’igihe gito bamwe mu Banyamulenge barimo Gakunzi Karanzi, Ntagora Marcel, Byabagabo Charle, Ganza Gasore, Manyota Muparo, Ritikanga Yakutumba na Mbayahaga Kibukira bagiriye uruzinduko mu Burundi aho bagiye gushimira Perezida Evariste Ndayishimiye uruhare agira mu kugarura amahoro muri DRC.
CEO-OFFICER Jean de Dieu yavuze ko ababajwe cyane n’uru rupfu rw’umwana utari ufite aho ahuriye n’intambara, anamagana yivuye inyuma icyo yise “igikorwa kigayitse” cyakozwe hifashishijwe drone, kigahitana umwana w’inzirakarengane.
Yagize ati: “Birababaje kubona umwana muto atakaza ubuzima mu buryo nk’ubu. Ibi ni ibikorwa bidakwiye, kandi bigomba kwamaganwa n’amahanga yose.”
Yakomeje ashinja ko hari uburyo bamwe mu bantu bifashishwa bagahabwa amafaranga kugira ngo bagaragaze ko hari ibikorwa byo kugarura amahoro, mu gihe ku rundi ruhande hakomeje ibikorwa byibasira abasivili.
Muri icyo kiganiro kandi, yanagarutse ku Banyamulenge bibumbiye mu itsinda ryitwa “Banyamulenge Global Advocacy (B.G.A)”, abashinja kugambanira inyungu z’ubwoko bwabo, anasaba ko ibikorwa byabo byitonderwa.
Ku bijyanye n’uruhare rw’amahanga, CEO-Officer Jean de Dieu yasabye umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Sud-Kivu ndetse n’Abatutsi bo muri Nord-Kivu, ashimangira ko hakenewe igitutu gikomeye kugira ngo ubwicanyi buhagarare.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, aho ibikorwa bya gisirikare birimo n’ibitero bya drone bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili.
Amakuru ku mpamvu n’abagize uruhare muri iki gitero aracyari make, ndetse nta rwego rwigenga rurabyemeza ku mugaragaro.




Uyu mugabo ni intwari cyane pe, CEO Uwiteka akomeze akagure mubwenge kuko uvuganira ubwoko cyane. Njyewe ngukunda kubi nubwo ntarakubona
Ese nta youtube channel ugira, hari ukuntu aya makuru wayaduhaga neza ari audio cyangwa video none warabiretse ubu ni ugusoma. ariko nabyo ni amahoro
Imana ikomeze ihe umugisha imirimo ukorerera ubwoko CEO , Uri umuntu mwiza. rekana nabariya bigize akagagara