Uyu munsi mu gitondo cyo ku wa 23 Gashyantare 2026, umupaka uhuza umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umujyi wa Bujumbura mu Burundi wafunguwe ku mugaragaro, nyuma y’amezi abiri wari umaze ufunze.
Amakuru yemejwe n’abayobozi ku mpande zombi agaragaza ko ibikorwa byo kwambuka imipaka, haba ku bagenzi ndetse n’ibicuruzwa, byongeye gukorwa mu buryo busanzwe, mu gihe imodoka zitwara imizigo, abacuruzi bato n’abagenzi batangiye kongera kunyura kuri uwo mupaka kuva mu masaha ya mbere y’igitondo.
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Umupaka wa Uvira uhuza by’umwihariko Umujyi wa Bujumbura, ni umwe mu mipaka ifite uruhare runini mu bucuruzi bwambukiranya ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Gufungwa kwawo mu mezi abiri ashize kwagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwambukiranya ibihugu, cyane cyane ku bacuruzi bato n’abari batunzwe no kwambutsa ibicuruzwa by’ibanze nk’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bicuruzwa byinjira ku masoko y’impande zombi.
Abacuruzi baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko kongera gufungura umupaka ari intambwe ikomeye mu kugarura ubuzima busanzwe ku masoko, no kugabanya ibiciro byari byaratumbagiye kubera ibura ry’ibicuruzwa. Hari abagaragaje ko mu gihe umupaka wari ufunze, ibicuruzwa byanyuraga mu nzira zitemewe, bigatuma ibiciro byiyongera ndetse bikongera ibyago by’umutekano muke.
Nubwo hataratangazwa ku mugaragaro impamvu zose zateye ifungwa ry’uyu mupaka, isubukurwa ryawo riri gufatwa nk’ikimenyetso cy’inyungu rusange ku baturage no ku bukungu bw’ibihugu byombi. Abasesenguzi bavuga ko gufungura imipaka ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo guteza imbere ubufatanye mu karere, by’umwihariko hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi batangaje ko hazakomeza gukazwa ingamba zo kugenzura urujya n’uruza, hagamijwe kubungabunga umutekano no gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya ituze.
Gufungura umupaka wa Uvira–Bujumbura bishobora kuba intambwe nshya mu kuzahura ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kongera icyizere hagati y’ibihugu byombi, mu gihe abaturage bakomeje gutegereza ko ubufatanye burushaho gukomera no kuramba.



