Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yatunguye bikomeye abakunzi b’umuziki nyarwanda, abaha Ubunani budasanzwe ubwo yahitaga ashyira hanze amashusho y’indirimbo “Pom Pom” yakoranye n’icyamamare cyo muri Tanzania, Diamond Platnumz, ako kanya amaze kuva ku rubyiniro rwa The Nu-Year Groove.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, cyahurije hamwe Bruce Melodie na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.
Abari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje akanyamuneza kadasanzwe, cyane cyane ubwo Juno Kizigenza yagaragaraga ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye, agasiga imbaga mu byishimo bidasanzwe.
Ku isaha ya saa tanu zuzuye, Symphony Band yahaye ikaze Bruce Melodie. Amatara yose ya BK Arena yahise azimwa hagasigara hagaragara amagambo “001” ku rubyiniro, code uyu muhanzi amaze iminsi akoresha. Abafana bahise basamira hejuru, intero iba “Melodie, Melodie”, buri wese yihutira gufata amafoto n’amashusho y’ibi bihe by’amateka.
Bruce Melodie yatangiye igitaramo adatinda ku ndirimbo imwe, ahita akurikiranya indirimbo ku yindi. Yaririmbye “Henzapu”, akomereza kuri “Ndakwanga”, bituma abafana bajya mu bicu . Yakurikiyejo “Uzandabure” afatanyije na Symphony Band, aho abacuranzi ba guitar bari bambaye nk’aba cowboy bo muri Mexique cyangwa Espagne, mu gihe abaririmbyi bamufashaga bari bambaye imyenda y’umweru yose, bigaha urubyiniro isura idasanzwe.
Saa tanu n’iminota 15, Bruce Melodie yaririmbye “Igitangaza”, indirimbo ya Juno Kizigenza yakoranye na Kenny Sol, iri kuri alubumu “Yaraje”, yakunzwe cyane n’abafana. Mu kanya gato, Juno Kizigenza yahise agaragara ku rubyiniro, yambaye ikote ry’umukara rifite ubwoya bw’umweru ku ngofero, bituma imbaga ihaguruka, induru z’urukundo zisakara muri BK Arena.
Uyu muhanzi kandi yaririmbye “Bucece” yakoranye na Queen Cha, ayiririmbana n’abafana ijambo ku rindi, akurikizaho “Ikinya” yo mu 2017, imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye mu muziki nyarwanda.
Iki gitaramo cyanagaragaje umubano mwiza uri hagati y’abahanzi bakomeye mu Rwanda, binibutsa uko muri Kamena 2021 Bruce Melodie yari yarahaye Juno Kizigenza na Kenny Sol umwanya wo kwigenga nyuma yo kubafasha binyuze mu mushinga “Igitangaza”.
Mu isaha irenga n’iminota 15 yamaze ku rubyiniro, Bruce Melodie yashimishije abakunzi be, asoza aririmba “Ogera” indirimbo yakoranye na Bwiza, bayikoreye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Bwiza yahise amusanga ku rubyiniro barayiririmbana, bishimisha imbaga.
Ubwo yari asoje igitaramo, Bruce Melodie yahise atungurana, bwa mbere yerekana amashusho y’indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz, ayerekaniye muri Arena, ibintu byasize abafana mu byishimo bidasanzwe, bishimira iyi mpano yabahaye mu ntangiriro z’umwaka mushya.
REBA HANO AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO POM POM BRUCE MELODIE YAKORANYE NA DIAMOND PLATNUMZ



