Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yatangaje amagambo akomeye anenga ibikorwa yise “gukoresha abantu barwanya umuryango wabo,” mu magambo yatangarije ku rubuga rwa X.
Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yagarutse ku mateka y’akarere, agaragaza ko ibyo bikorwa atari bishya, yibutsa uburyo ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana n’ishyaka MRND bwigeze gukoresha abantu bamwe mu nyungu zabwo mu gihe cy’imyaka ya 1990, mu gihe Abatutsi bahigwaga hirya no hino mu Rwanda.
Yavuze ko bamwe mu bakoreshwaga icyo gihe bakomeje na nyuma ya 1994 guhakana Jenoside ndetse bagashyigikira ubutegetsi bwabanje, agaragaza ko hari abari gukomeza iyo nzira no muri iki gihe.
Aya magambo ye aje akurikira uruzinduko rw’itsinda ry’abantu biyita abaharanira inyungu z’Abanyamulenge (advocacy), baherutse kugirira uruzinduko i Bujumbura. Nk’uko yabivuze, benshi muri abo bantu ngo si abahagarariye by’ukuri umuryango mugari w’Abanyamulenge, ndetse bamwe bakaba baranirukanwe mu mashyirahamwe awuhagarariye.
Nduhungirehe yavuze ko kuba abo bantu baravuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakagera mu karere k’Ibiyaga Bigari bitari ikibazo, ariko ashimangira ko niba koko bavuga ko baharanira inyungu z’umuryango wabo, bakagombye no kujya i Minembwe, mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, bakirebera ibibazo abaturage baho bahura nabyo ku buryo bwa buri munsi.
Yagaragaje ko muri ako gace hakomeje kuvugwa ibitero bya drones by’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ndetse n’ibihano byashyizweho n’ingabo z’u Burundi, birimo no kubuza abaturage kugera ku masoko, ibintu bikomeje guteza ibibazo bikomeye by’imibereho.
Minisitiri w’u Rwanda yanavuze ko nyuma yo gusura Minembwe, abo bantu bashobora gusubira i Bujumbura bagakomeza ibyo yise “advocacy,” ariko bakabikora bafite amakuru yuzuye ku bibazo biri iwabo.
Ku bijyanye n’uruhare rwa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, Nduhungirehe yashimangiye ko yakiriye abo bantu mu nshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, atari mu izina rya Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Yavuze ko nta bubasha yahawe n’Union africaine bwo kwakira iryo tsinda muri urwo rwego.
Yongeyeho ko ibi bishobora gusobanurwa n’uko Perezida Ndayishimiye yaba atarasobanukiwe neza inshingano ze ku rwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyangwa ari kugerageza gukoresha urwo rwego mu nyungu z’igihugu cye.
Ibi bitekerezo bya Minisitiri Nduhungirehe bikomeje guteza impaka mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kuba ingorabahizi, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku ndangamuntu n’ubuyobozi bikarushaho gukaza umurego.



