33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruBuri munsi turicwa ariko turataka ntihagire udutabara kubera inyungu za Kinshasa —...

Buri munsi turicwa ariko turataka ntihagire udutabara kubera inyungu za Kinshasa — Ubutumwa bwa Gen. Mayele buhishura intimba n’akarengane mu ngabo za FARDC mu Burasirazuba bwa RDC

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Jenerali Mayele, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatanze ubutumwa bukomeye bwateje impaka ndende, agaragaza umubabaro n’umunaniro ukabije avuga ko we n’ingabo ayoboye bamazemo igihe mu ntambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu, batagira ubufasha n’ubwishingizi bukwiye.

Mu butumwa bwakwirakwiye ku wa Mbere, Gen. Mayele yagaragaje ko abasirikare bari ku mirongo y’imbere bakomeje gupfa buri munsi, atari ku nyungu z’igihugu muri rusange, ahubwo ku nyungu za politiki z’i Kinshasa. Yavuze ko aba basirikare batereranywe, badafite ibikoresho bihagije, inkunga ya ngombwa n’ubufasha bwihuse bwatuma barinda ubuzima bwabo n’ubw’abaturage.

Yagize ati: “Nimureke M23 yinjire i Fizi. Nanze ko dukomeza gutura ibitambo abaturage b’inzirakarengane n’urubyiruko rwacu ku nyungu z’abantu b’i Kinshasa batadutekereza.”

Aya magambo yakomeje gutuma benshi bibaza ku cyerekezo nyacyo cy’iyi ntambara, cyane ko Jenerali Mayele ashimangira ko abahitanwa nayo cyane ari abaturage bo mu gace ka Fizi n’urubyiruko rwaho, mu gihe bo batabona inyungu ifatika ibaturukamo. Yagaragaje ko hari aho ingabo ayoboye zigeze kurwana urugamba rukomeye i Luvungi zitabonye na mba inkunga ya Leta, ibintu asobanura nk’uburangare bukabije bw’ubuyobozi bukuru.

Ati: “Abategetsi baza i Uvira, ariko nta bufasha bufatika baduha. Iyi ntambara ni iya politiki. Nituramuka tubonye ko M23 iza kugirira nabi abaturage, tuzayirwanya. Ariko niba izanye ituze n’umutekano, nibayireke igere hose.”

Ubu butumwa bwafashwe nk’ubuhamya bukomeye bwerekana icyuho kinini kiri hagati y’ubuyobozi bukuru bwa RDC n’uturere two mu Burasirazuba, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere y’umutekano, imibereho y’abasirikare n’ubwirinzi bw’abaturage.

Abasesenguzi bemeza ko amagambo ya Gen. Mayele ashobora kuba intangiriro y’indi mpaka nini mu nzego z’umutekano za RDC, ndetse akagaragaza ku mugaragaro ikibazo cy’ukudahuza n’ukutizerana hagati ya Kinshasa n’ingabo ziri ku rugamba. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’umutekano w’igihugu, mu gihe intambara n’amakimbirane byo mu Burasirazuba bikomeje gufata indi ntera, bigasiga abaturage mu rungabangabo rw’akababaro n’ubwoba budashira.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here