Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yafashe indege ya gisirikare ya Nigeria yo mu bwoko bwa C-130 yari itwaye abasirikare 11, nyuma yo kwinjira mu kirere cyayo mu buryo bwemejwe nk’ubutamkwa n’amategeko mpuzamahanga.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Burkina Faso, ibi byamenyekanye binyuze mu itangazo ry’Umuryango w’Ibihugu byo muri Sahel (Alliance des États du Sahel – AES), ugizwe na Burkina Faso, Mali na Niger. Uyu muryango wavuze ko indege ya Nigeria “yategetswe guhita igwa” ku kibuga cya Bobo-Dioulasso ubwo yafatwaga n’ubugenzuzi bw’ikirere bwa Burkina Faso.
AES yatangaje ko kwinjira kw’iyi ndege mu kirere cyayo ari “igikorwa cy’ubusumbane n’agasuzuguro” cyibasira ubusugire bw’ibihugu biwugize. Muri iryo tangazo, AES yategetse ko inzego z’ubwirinzi bw’ikirere zizamurwa ku rwego rwo hejuru, inatanga uburenganzira bwo “guhanura indege yose” izongera kuvogera ikirere cyayo mu buryo budakurikije amategeko.
📰 Also Read This:
Amakuru kandi agaragaza ko hashobora gufatwa icyemezo ku basirikare 11 bafashwe, hashingiwe ku byo Burkina Faso ivuga ko ari igikorwa cyo kubangamira ubusugire bw’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi mu karere ukomeje kwiyongera, nyuma y’uko Nigeria ikoze igitero cy’indege mu gihugu cya Benin, mu rwego rwo guhagarika icyari cyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Ibihugu bigize AES byashinje Nigeria gukabya ubushotoranyi no gusuzugura ubusugire bw’ibihugu byabo, basaba ko ibikorwa byo kwinjira mu kirere cyabyo mu buryo budakurikije amategeko bihita bihagarara.
Mu ijambo ryasohowe na AES, bavuze ko inzego z’uburinzi bw’ikirere n’uburwanya indege zashyizwe ku burinzi bukomeye, kandi ko indege izafatwa nk’ihungabanya umutekano w’ibihugu bigize uyu muryango izahita ikurwa mu kirere nta yandi mananiza





