32.2 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeBurundi: Impunzi z’Abanye-Congo zangiwe gutaha zadukanye amayeri mashya adasanzwe

Burundi: Impunzi z’Abanye-Congo zangiwe gutaha zadukanye amayeri mashya adasanzwe

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi zikomeje guhangayika bikomeye, aho bamwe mu bahunze imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bari gutaha banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ibahagaritse ku mupaka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryagaragaje ko impunzi zirenga ibihumbi 101 zahungiye mu Burundi kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, kubera imirwano yabereye mu kibaya cya Ruzizi.

Nyuma y’uko imirwano ihagaze tariki ya 9 Ukuboza, benshi muri bo bagerageje gutaha, ariko Leta y’u Burundi yarabyanze, ifunga zimwe mu mpunzi ndetse igategura gahunda yo kuzimurira mu nkambi za kure y’umupaka.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi burimo ibibazo bikomeye: nta biribwa bihagije, amazi meza make, ndetse nta n’ubuvuzi bukwiye. Kugeza ubu, impunzi zisaga 100 zishwe n’inzara n’indwara ziterwa n’umwanda, harimo na Choléra.

Ihuriro rya AFC/M23, ryasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka wa Gatumba na Vugizo kugira ngo impunzi zitahe, ariko ubuyobozi bw’Aburundi bukomeje kubinangira, nubwo ubuzima bw’izi mpunzi bukomeje kuzamba.

Kuva mu cyumweru gishize, zimwe mu mpunzi ziba mu nkambi y’agateganyo ya Cishemere mu karere ka Cibitoke, zatangiye kwambuka uruzi rwa Ruzizi, nubwo uru rugendo rwuzuyemo ingorane n’ibibazo. Urubuga SOS Medias rugaragaza ko impunzi ebyiri zari zarohamye mu gihe cy’uru rugendo, naho ibyo zari zifite byose birangirika.

Bamwe mu mpunzi zashoboye kugera iwabo babifashijwemo n’Abarundi, aho basubiye mu buzima busanzwe butandukanye cyane n’ubwo bari bafite mu nkambi.

Umwe muri bo, wigeze kuba muri Luvungi, yagize ati: “Nyuma y’ibyo nanyuzemo mu nkambi y’agateganyo, sinari ngifite ubushake bwo kuhaguma. Bamwe mu Barundi bamfashije kwambuka Ruzizi. Uyu munsi ndi muri Luvungi, mbayeho mu buzima busanzwe.”

Hari n’abandi bahisemo guha ruswa abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure kugira ngo bemererwe kwambuka umupaka no gusubira mu miryango yabo. Umwe mu baje muri Sange muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko byasabye gutanga amafaranga y’Amarundi 300.000 n’ihene eshatu kugira ngo bemererwe kwambuka umupaka.

N’ubwo hari abashoboye kwambuka, hari impunzi nyinshi zitarashobora gutaha kubera gutinya kurohama mu ruzi rwa Ruzizi cyangwa kubura ubushobozi bwo guha ruswa abashinzwe umutekano. Zikomeje gutakambira Leta y’u Burundi kugira ngo izifungurire inzira, zibone uko zisubira iwabo n’imiryango yabo.

Ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi buracyari ikibazo gikomeye, aho uburenganzira bwabo ku butabazi n’ubuzima bw’ibanze bukomeje kwangirika, kandi inzira y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya RDC n’u Burundi iracyafunze mu buryo bw’amategeko.

Gusubira muri RDC bishobokera impunzi yemeye guhara amagara
U Burundi buherutse kwakira impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 101

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here