24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeBurundi: Imvugo ikomeye ya Minisitiri w’Imari yatumye benshi bacika ururondogoro bamwe bagira...

Burundi: Imvugo ikomeye ya Minisitiri w’Imari yatumye benshi bacika ururondogoro bamwe bagira ubwoba.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe u Burundi buri mu bihe bikomeye by’ivugururwa ry’imicungire y’ingengo y’imari no gushaka kwigira mu bukungu, amagambo akomeye ya Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, yatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe bagira ubwoba.

Ku wa 27 Ukuboza 2025, imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Ndikumana yatangaje ku mugaragaro ko ari guterwa ubwoba n’ubuyobozi bwa sosiyete FOMI (Fertilizers Organic and Mineral Industries), ishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ifumbire mvaruganda mu Burundi.

Yavuze ko iyi sosiyete imusaba amafaranga atarateganyijwe mu masezerano yayo na Leta, kandi ko ibyo abifata nk’iterabwoba rigamije kumushyira ku gitutu.

Ibi byabereye mu biganiro byari bigamije gusobanurira abasenateri umushinga wa Guverinoma wo kuvugurura ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2025/2026, ariko bihinduka urubuga rwo gushyira ahagaragara ikibazo kimaze igihe gihishwe mu mikorere ya Leta n’ibigo biyishamikiyeho.

Minisitiri Ndikumana yasobanuye ko mu kwezi k’Ukuboza 2025, Minisiteri ayoboye yagejejweho inyandiko ebyiri ziturutse kuri FOMI zisaba Leta kwishyura amafaranga ivuga ko angana n’agaciro k’ifumbire yatanze irenze iyo yari yaremewe gutanga hashingiwe ku masezerano.

Iyo nyandiko ya mbere isaba Leta kwishyura amafaranga y’Amarundi miliyari 50,78, avugwa nk’agaciro k’ifumbire y’inyongera yatanze mu bihembwe B na C by’umwaka wa 2025. Indi nyandiko yo isaba miliyari 6,83 Fbu, ivuga ko ari ifumbire yatanze hagati y’igihembwe B cya 2024 n’igihembwe A cya 2025.

Minisitiri yavuze yeruye ko atazigera yemera ko Leta yishyura amafaranga atari mu masezerano, ashimangira ko igihe cyo gukomeza guceceka cyarangiye.

Yagize ati: “Mumbwire namwe ko ibi bintu twabikora. None aka si akamaramaza? Aya mafaranga ava he? Njyewe nzize ukuri nta kibazo, n’iyo nterwa ubwoba ndabibona, ariko ntacyo nzaba.”

Aya magambo yafashwe n’abasesenguzi nka kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uko hari impinduka ziri kugeragezwa mu miyoborere y’imari ya Leta y’u Burundi, igihugu kimaze imyaka kinengwa ku micungire mibi y’umutungo rusange.

Minisitiri Ndikumana yanagarutse ku kajagari gakomeye karanze ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu myaka yashize, avuga ko byabaye nk’umuco aho buri wese yifatira ku mutungo wa Leta uko abyumva, ntawe ubibazwa. Yavuze ko igihe kigeze ngo ibyo bihagarare burundu, kabone n’iyo byamutera ibyago ku giti cye.

Perezida wa Sena, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yahise afata ijambo, agaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye Minisitiri w’Imari mu rugamba yatangije. Yavuze ko kuvuga ukuri mu Burundi atari ibintu byoroshye, kandi ko ababitinyuka akenshi bahura n’ingaruka zikomeye.

Ati: “Kugira ngo sosiyete yacu ihinduke, ni uko hatangira kuboneka abantu bemera gushyira ukuri ahabona. Abarundi ntibakunda ukuri. Ariko ukuri gutinda kurasohora.” Yijeje Minisitiri Ndikumana ubufasha n’ubwishingizi bwa politiki mu guhangana n’abashobora kumuhutaza.

Sosiyete FOMI yavuzweho mu nyandiko za Minisitiri yashinzwe muri Gashyantare 2019, mu mugambi wa Leta wo kugabanya ifumbire mvaruganda itumizwa mu mahanga no kongera umusaruro w’ubuhinzi. Iyi sosiyete yashinzwe na Adrien Ntigacika uzwi nka Ziranotse, umwe mu baherwe bakomeye kandi bafite ijambo rikomeye mu bukungu bw’u Burundi.

Mu gihe FOMI yari yarashyizwe ahabona nk’umuti w’ikibazo cy’ifumbire ihenze no kwegera abahinzi, bamwe mu baturage n’abasesenguzi bagiye bagaragaza impungenge ku mikorere yayo, by’umwihariko ku bijyanye n’ibiciro, imikorere idasobanutse n’ubusumbane mu masezerano na Leta.

Iki kibazo gishya kigaragaje ko intambara yo kurwanya ruswa n’imicungire mibi y’imari ya Leta mu Burundi itakiri amagambo gusa, ahubwo igiye gufata isura y’amakimbirane afatika hagati ya Leta n’abanyemari bafite ingufu.

Abasesenguzi bemeza ko uko iki kibazo kizakemurwa bizaba ikigereranyo cy’ukuntu ubutegetsi buriho bushoboye gushyira mu bikorwa ivugurura ry’imiyoborere, no kurengera umutungo w’abaturage mu gihe bukomeje kwiyamamaza ku cyerekezo cy’iterambere rya 2060.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here