25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeBwa mbere, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda yasabye...

Bwa mbere, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda yasabye leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23.

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Habineza Frank  yavuze ko asaba leta ya congo gukora ibikubiye mu masezerano yagiranye n’umutwe wa M23 mu buryo bwo gukemura ibibazo biri mu karere mu buryo burambye. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ni amagambo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga kongere y’abagore bahuriye muri iri shyaka. 

Yagize ati: “Tubona impamvu iki kibazo cya M23 kidakemuka ari uko ibyo leta ya Congo yemereye M23 itabikoze, kugira ngo rero gikemuke leta ya Congo ikwiye gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23 kuko gukemura ibibazo mu buryo burambye bikwiye kunyura mu biganiro.” 

Dr Habineza Frank kuva intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yakaduka ishyaka ayoboye ntiryari ryigeze rigaragaza aho rihagaze.  

Avuze ibi rero mu gihe M23 na FARDC n’abancashuro bayo bakomeje kurwana ,kandi hari amasezerano atandukanye leta ya Congo na M23  basinyanye. 

Dr Habineza Frank kandi yanaboneyeho kuvuga ko igihe yaramuka atorewe  kuba perezida, ko yaharanira guhagarika intambara ziri mu karere zituma ibidukikije bigumya kwangirika.  

Mu buryo bwo gushaka umutekano w’akarere azaharanira ko politike y’ibiganiro yimakazwa mu gukemura ibibazo byatera intambara byose kugirango ibidukikije birusheho gusigasirwa. 

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikunda kugaragaza ko kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba bwa Congo biterwa n’intambara bashorwaho n’umutwe wa M23, ariko abanyapolitike batandukanye bakaba badahwema kuyisaba ko yashyira mu bikorwa ibyo yemeye (amasezerano yasinye)mu buryo bwo gukemura ibibazo bitera n’iyangirika ry’ibidukikije. 

Mu minsi ishize, nibwo Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha. 

Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024. 

Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %. 

Abajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha, Dr Habineza yavuze ko afite icyizere. 

Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.” 

Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.” 

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here