Nyuma y’imyaka myinshi acecetse ku magambo yamuvugwagaho, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yafashe icyemezo cyo gusubiza Bruce Melodie, ibintu byatunguranye ariko bifite ishingiro ku bakurikiranye neza amateka y’aya makimbirane amaze igihe mu muziki nyarwanda.
Benshi bari bamaze igihe bibaza impamvu The Ben yatoboye akavuga, nyuma y’imyaka ine avugwaho amagambo menshi amwibasira, we agahitamo guceceka akayaryumaho. AFROVERA yamenye ko impamvu nyamukuru ari guca agasuzuguro.
Amakimbirane y’aba bahanzi yatangiye mu 2021, ubwo Bruce Melodie yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko The Ben ari umunebwe. Mu myaka yakurikiyeho, Melodie yakomeje kumwibasira mu biganiro bitandukanye, avuga amagambo menshi yafashwe nko kwiyenza no kwirata, harimo no kuvuga ko bahujwe yakubita The Ben “agakoni ku nda”.
Umwe mu bantu ba hafi ya The Ben yavuze ko ayo magambo yose ari yo yatumye afata umwanzuro wo kutongera guceceka.
Ati:“Bruce yamwiyenjeho kenshi Mugisha akaceceka. Akavuga ngo azamukubita agakoni ku nda, n’andi magambo yose uzi. Rero gahunda ubu ni uguca agasuzuguro. Ni yo mpamvu twanditse Indabo zanjye.”
Indirimbo Indabo zanjye ni yo yabaye igisubizo The Ben yahisemo gutangiriraho ubutumwa bwe. Muri yo, ashinja Bruce Melodie kwifashisha imbaraga z’umwijima, akavuga ko yangije bagenzi be mu muziki. Hari aho anavuga ko yaba yarabaswe n’ifu, asobanura nk’ibiyobyabwenge, ndetse akamwibutsa ko akwiye kubaha umukuru we, amwita “Gisamagwe” gihagarariye umuziki nyarwanda.
Gusa aba bahanzi bombi biteganyijwe ko bazahurira rumwe mu gitaramo “The New Year Groove” kizabera muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026, ibintu byatumye abakunzi b’umuziki bibaza uko bazitwara bahuye imbona nkubone nyuma y’ibi byavuzwe n’ibyaririmbwe.
Ifoto: Imvaho Nshya



