24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeByateje Igihombo gikomeye mu bukungu bw’igihugu cye: Kera kabaye Perezida Ndayishimiye yahishuye...

Byateje Igihombo gikomeye mu bukungu bw’igihugu cye: Kera kabaye Perezida Ndayishimiye yahishuye igihe u Burundi buzafungura imipaka yabwo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Perezida w’Ububirundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’igihugu cye nyuma y’uko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 binjiye mu Mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku itariki ya 9 Ukuboza 2025, banafata ibice byinshi byegereye u Burundi birimo Kiliba, Luvungi, Luberizi, Sange na Katogota.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri Stade ya Muramvya mu Ntara ya Gitega ku wa 26 Ukuboza, Perezida Ndayishimiye yemeje ko u Burundi butizeye umutekano wabwo mu gihe ibice byegereye umupaka byakomeza kugenzurwa n’ihuriro AFC/M23, rihanganye n’ingabo za RDC mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Dufunguye umwanzi akinjira, abenegihugu bagatakaza ubuzima, byamara iki? Ni byiza gutegereza ko amahoro agaruka.”

Uyu Muyobozi w’igihugu yagaragaje ko icyemezo cyo gufunga imipaka ya Gatumba na Vugizo cyari ngombwa mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, nubwo cyateje igihombo gikomeye mu bukungu bw’igihugu.

Nk’uko umuryango PARCEM uharanira impinduka mu myumvire y’Abarundi ubigaragaza, gufunga imipaka byahombeje cyane ubucuruzi bw’u Burundi. Ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu mahanga, birimo ibirenga 60% byoherezwa muri RDC, binyura ku mupaka wa Kavimvira, uri mu ntara ya Sud-Kivu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) yerekana ko mu mwaka wa 2024, u Burundi bwohereje ibicuruzwa bingana na toni ibihumbi 135,3 mu mahanga, muri byo harimo toni ibihumbi 69,4 byanyuze muri RDC. Gufunga imipaka byatumye ubu buryo bw’ubucuruzi buhagarara, bigira ingaruka zikomeye ku isoko ry’ibicuruzwa by’Abanyaburundi.

U Burundi buhana imbibi n’ibihugu bitatu: RDC, Tanzaniya, n’u Rwanda. Kugeza ubu, imipaka ifunguye yonyine ni iyubuhuza na Tanzaniya, mu gihe ibuhuza n’u Rwanda yafunze kuva muri Mutarama 2024 ku mpamvu z’umutekano.

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko imipaka ya Gatumba na Vugizo izafungurwa gusa igihe amahoro azaba yagarutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ati: “Amagara aruta amagana. Tuzategereza ko amahoro agaruka kugira ngo abaturage bacu bazabe mu mutekano.”

Abacuruzi n’abaturage bo mu Burundi basanzwe bakorera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bavuga ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka zikomeye. Uwitwa Jean Bosco, umucuruzi wo mu Mujyi wa Bujumbura, yagize ati: “Ibicuruzwa byacu byinshi byoherezwa muri RDC, gufunga imipaka byaraduhungabanyije. Ntabwo dufite aho tugana.”

Umuyobozi w’umuryango PARCEM, Aimé Nshimirimana, yavuze ko igihugu gikwiye gushaka umuti w’igihe kirekire ku mutekano w’imipaka no gushyiraho ingamba z’ubucuruzi zidahungabanya ubukungu bw’abaturage.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje icyizere ko amahoro azaboneka vuba muri RDC, agahera ku biganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Yongeyeho ko u Burundi bukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage babwo batagerwaho n’ingaruka z’iyi ntambara, kandi ko igikenewe ari ukwitonda no gutegereza amahoro aho gutera intambwe ishobora guteza impanuka.

Uyu Muyobozi kandi yibukije ko gufunga imipaka ari igikorwa cy’agateganyo, cyashyizweho kugira ngo ubuzima bw’abaturage butabangamire, ndetse ko igihe amahoro azaba agarutse, imipaka izafungurwa nta gutinda.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko gufunga imipaka hagati y’ibihugu bifitanye isano rya hafi bishobora kugira ingaruka ku masoko y’ibicuruzwa, ibiciro, ndetse n’ishoramari ry’abanyamahanga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here