Mu gihe Igikombe cya Afurika cya 2025 gikomeje kubera muri Maroc, irushanwa ntiryahaye abafana ibyishimo by’imikino myiza gusa, ahubwo ryanahinduye inkuru z’abantu ku giti cyabo zigira igisobanuro kirenze amanota n’ibitego.
Muri izi nkuru, iy’umufana wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamenyekanye nka “Lumumba” ni yo yigaruriye imitima ya benshi hirya no hino muri Afurika.
Michel Kuka Mboladinga, uzwi cyane ku izina rya “Lumumba” kubera kwigana isura, imyambarire n’imyitwarire ya Patrice Emery Lumumba, yabaye ishusho idasanzwe muri iri rushanwa.
Yabonekaga ahagaze mu kibuga mu mikino yose ya Leopards, yambaye ikoti ry’ubururu n’ikaravate, ukuboko kuzamuye, amaso atuje ariko yuzuye icyizere, asa n’uwari mu muhango wihariye uhuza amateka ya politiki n’urukundo rwa ruhago.
Ariko iyi myifatire y’umufana yarangiriye mu marira, ubwo Ikipe y’Igihugu ya RDC yasezererwaga mu cyiciro cya 1/8 itsinzwe na Algeria igitego 1-0, cyabonetse mu minota ya nyuma y’inyongera. Ni umukino waranzwe n’ubushake bwinshi ku mpande zombi, Leopards ikagaragaza imbaraga mu ntangiriro ariko amahirwe akayigora.
Cedric Bakambu na Axel Tuanzebe bagerageje gufungura amazamu hakiri kare, ariko umunyezamu wa Algeria Luca Zidane akitwara neza. Algeria nayo yaje kwigaranzura umukino buhoro buhoro, Riyad Mahrez agatanga umuburo ku munota wa 69, mbere y’uko iminota 90 irangira nta kipe ibonye igitego.
Mu minota y’inyongera, RDC yakomeje kwihagararaho, umunyezamu Lionel Mpasi-Nzau akora akazi gakomeye. Icyakora, ku munota wa 119, Adil Boulbina yatsinze igitego cyahise gihindura amateka y’umukino, ashyira Algeria muri 1/4, Leopards zisigara mu gahinda.
Icyakora, icyarushije gukomeretsa imitima ya benshi ni uko nyuma y’igitego, umukinnyi Mohammed Amoura yagiye imbere ya “Lumumba” amwigana uko yahagararaga, maze aryama hasi mu buryo bamwe bafashe nk’isebya. Ibyo byahise bituma uyu mufana yikubita hasi agwa igihumure, ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga, mu mashusho yateye agahinda benshi ku Isi yose.
N’ubwo RDC yasezerewe, Michel Kuka Mboladinga yakomeje kuba ikimenyabose cya CAN 2025. Yahuye na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ibintu byagaragaje ko uburyo bwe bwo gufana bwarenze kuba ubwitange bw’umufana busanzwe, bugahinduka ikimenyetso cy’umuco, amateka n’icyubahiro.
Ku rundi ruhande, undi mukino wa 1/8 wahuje Côte d’Ivoire na Burkina Faso warangiye Côte d’Ivoire ikomeje kwerekana ko ishaka kurengera igikombe cya 2023. Amad Diallo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 20, anatanga umupira wavuyemo icya kabiri cyatsinzwe na Yan Diomande ku munota wa 32.
Mu gice cya kabiri, Côte d’Ivoire yakomeje kugenzura umukino, n’ubwo Amad Diallo yabuze amahirwe yo kongera gutsinda. Gusimbuza kwa Emerse Faé kwaje gutanga umusaruro, kuko Bazoumana Touré yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 86, byemeza intsinzi ya 3-0.
Iyi ntsinzi yahise ituma Côte d’Ivoire ibona itike ya 1/4, aho izahura na Misiri, mu gihe Algeria izacakirana na Nigeria mu mukino utegerejwe na benshi.
CAN 2025 ikomeje kwerekana ko ruhago atari amanota n’ibikombe gusa, ahubwo ari inkuru z’abantu, amarangamutima n’amateka ahurira mu kibuga. Ku bafana ba RDC, urugendo rwa “Lumumba” ruzibukwa nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’igihugu n’icyubahiro cy’amateka, n’ubwo rwarangiye mu marira.






