21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeCathédrale nshya ya Saint Michel: Kiliziya Gatolika yasabye abakirisitu n’abaturage bose gutanga...

Cathédrale nshya ya Saint Michel: Kiliziya Gatolika yasabye abakirisitu n’abaturage bose gutanga inkunga yo kuyubaka mu 2026

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko mu mwaka wa 2026 izatangira ku mugaragaro imirimo yo kubaka Cathédrale nshya ya Saint Michel, izaba ari ingoro y’Imana ijyanye n’igihe, ishobora kwakira abakirisitu benshi kandi igahuza n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, ubwo yayoboraga Misa y’Igitaramo cya Noheli ku wa 24 Ukuboza 2025, aho yasabye abakirisitu bose kugira uruhare mu gutuma uyu mushinga munini ugerwaho.

Imirimo yo kubaka Cathédrale nshya ya Saint Michel izatangirira ku kibanza Kiliziya Gatolika yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, agaragaza ko icyo cyemezo ari intambwe ikomeye iganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wari umaze igihe utegerejwe.  

Kuba Leta yaratanze icyo kibanza bigaragaza ubufatanye n’ubufasha mu guteza imbere iyobokamana n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali, bityo Kiliziya igiye gutangira kucyubakamo mu rwego rwo kubona ingoro y’Imana ibereye abakirisitu bose. 

Cardinal Kambanda yavuze ko igihe kigeze ngo Kiliziya ihaguruke igashyira hamwe imbaraga, kuko Cathédrale isanzwe ya Kigali itagishoboye kwakira umubare w’abakirisitu bayigana, bigatuma mu bihe bimwe na bimwe hifashishwa amahema ashyirwa hanze.

Ati: “Turimo turegeranya imbaraga kugira ngo duhaguruke. Igihe kirageze ngo twubake ingoro nziza kandi nini, kuko hano abantu barenze ubushobozi bw’iyi kiliziya.”

Yakomeje asaba abakirisitu bose, cyane cyane abaturiye Paruwasi ya Saint Michel, kwegera Padiri Mukuru wayo, buri wese akagira icyo atanga mu by’ubushobozi, haba mu bikoresho, mu bitekerezo cyangwa mu nkunga y’amafaranga.

Ati: “Ndabararika uyu mwaka tukawugira uw’ihaguruka. Ufite itafari arizane, ufite ubushobozi bw’undi buryo na we abutangemo, dutangire kubaka Cathédrale ibereye Umujyi wa Kigali urimo kwihuta mu iterambere.”

Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo itariki nyir’izina yo gutangira imirimo, ingengo y’imari n’ibindi bisobanuro birambuye bikiri mu myiteguro, bitabujije ko igikorwa cyo gukusanya ubushobozi gitangira.

Ati: “Hari byinshi bikiri gutegurwa, ariko ntibitubuza kwegeranya imbaraga n’ibikoresho kugira ngo tuzatangire dufite ishingiro.”

Igishushanyo mbonera cya Cathédrale Saint Michel cyerekana ko izubakwa mu buryo bugezweho, ku kibanza giherereye ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi cyane ku izina rya ‘1930’, ahantu hafite amateka akomeye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mushinga si mushya kuko mu 2019, ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, yagaragarije abanya-Kigali icyifuzo cye cyo kubona Umujyi wa Kigali ugira Cathédrale y’icyitegererezo, ihesha Imana icyubahiro kandi ikaba ikimenyetso cy’ukwizera.

Cathédrale nshya iteganyijwe kuzajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu mu nzu, ikagira n’imbuga nini ku buryo mu minsi mikuru n’ibirori bikomeye yakwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyari cyatangaje ko hakiri gukusanywa miliyari zigera kuri 40 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kubaka iyi ngoro y’Imana.

Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu, mu Karere ka Nyarugenge, ahari Paruwasi ya Saint Michel, ariko ni nto ku buryo itagishoboye kwakira ibikorwa binini bya Kiliziya ku rwego rwa Arikidiyosezi.

Paruwasi ya Saint Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashyirwagaho Arikidiyosezi ya Kigali.

Kubaka Cathédrale nshya biteganyijwe ko bizaba intambwe ikomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bikagaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali no mu buzima bw’iyobokamana bw’abakirisitu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here