Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Cindy Sanyu, yatoranyijwe kugira ngo ahagararire igihugu cye mu Sustainable Future Forum, inama izabera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (UN Conference Centre) i Bangkok muri Thailand, ku wa 19 Werurwe 2026.
Aya makuru yemejwe binyuze ku ifoto y’ishimwe yashyizwe hanze, igaragaza ko Cindy azitabira iyo nama binyuze muri Project 100 (UNP100), umushinga mpuzamahanga ugamije guteza imbere amahoro, iterambere rirambye n’ibitekerezo by’urubyiruko.
Akimara kumenya ayo makuru, Cindy Sanyu yasangije iyo foto ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ibyishimo n’ishimwe kuri ayo mahirwe.
Yagize ati: “Ni intangiriro nziza z’umwaka mushya hano muri Starmaker Ent. Ni ishema rikomeye.”
Iyi nama izitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi barimo abayobozi, abahanzi, abahanga n’abandi bafite uruhare mu biganiro ku iterambere rirambye, amahoro n’imiyoborere ishingiye ku hazaza.
Sustainable Future Forum igamije guhuza abafite ibitekerezo n’ubushobozi mu nzego zitandukanye, bagafatanya gushaka ibisubizo ku bibazo bikomeye byugarije isi birimo iterambere rirambye n’amahoro.
Project 100 (UNP100 World) ni umushinga ujyanye n’intego z’Umuryango w’Abibumbye, ugamije guteza imbere impinduka nziza binyuze mu biganiro n’ubufatanye.
Kwitabira kwa Cindy Sanyu muri iyi nama ni indi ntambwe igaragaza uko abahanzi bo muri Uganda bagenda bagira uruhare mu biganiro mpuzamahanga bigira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’isi.




