18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeImikinoCongo yose ibari inyuma, mu gomba gutera ishema igihugu cyanyu: Tshisekedi ubutumwa...

Congo yose ibari inyuma, mu gomba gutera ishema igihugu cyanyu: Tshisekedi ubutumwa yageneye ikipe y’ Igihugu mu mikino ya CAN 2025

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

 

Mu minsi mike mbere y’uko hatangira Igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN 2025), kizabera muri Maroc kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 23 Mutarama 2026, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa bukomeye bw’ihumure n’ihumuro abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Léopards.

Nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama ya 70 y’Abaminisitiri, yasomwe ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza kuri Televiziyo y’Igihugu na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, Umukuru w’Igihugu yasabye abakinnyi “kurushaho kwitanga, gukina bagaragaza ubuhanga, umurava n’inshingano yo kurwanira igihugu.”

Perezida Tshisekedi yibukije Léopards ko Guverinoma n’Abanye-Congo bose bari inyuma yabo, babashyigikiye byimazeyo. Yagaragaje ko umusaruro wabo utagarukira ku kibuga gusa, ahubwo ugaragaza ishema, ubumwe n’icyizere by’igihugu cyose.

Patrick Muyaya yagize ati: “Perezida wa Repubulika yoherereje abakinnyi bacu ubutumwa bw’inkunga bushingiye ku rukundo rw’igihugu, abasaba kwitwara neza, gukina bafite ubuhanga, umutima wo kwitanga n’inshingano zo guhesha igihugu ishema. Guverinoma n’abaturage bose babari inyuma mu buryo budasubirwaho.”

Ubu butumwa buje bukurikira izindi ntambwe Perezida Tshisekedi aherutse gutera zo gushyigikira Léopards, aho yigeze kuvuga ko iyi kipe “ishobora gukora ibirenze ibyakozwe mu 1974,” yerekeza ku mateka akomeye ya RDC mu mupira w’amaguru, cyane cyane ku kwitabira Igikombe cy’Isi icyo gihe. Ku bwe, umupira w’amaguru ni igikoresho gikomeye cyo guhuza Abanye-Congo no kuzamura isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Tariki ya 8 Ukuboza, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida yongeye kugaragaza icyizere cy’uko RDC iri hafi kugera ku mateka mashya yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, avuga ko “hasigaye iminota 90 gusa ngo igihugu cyandike amateka.”

Mu gihe CAN 2025 izahuza amakipe akomeye nka Sénégal, Maroc na Nigeria, Léopards basabwa gufata ubu butumwa bwa Perezida nk’umusingi wo kwandika urupapuro rushya mu mateka yabo. Inkunga y’Umukuru w’Igihugu n’iy’abaturage bose ishobora kuba imbarutso yo gutuma RDC igaruka ku mwanya ikwiye ku ruhando rwa ruhago nyafurika.

RDC ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika, aho yegukanye Igikombe cya Afurika inshuro ebyiri mu 1968 no mu 1974.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here