Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi kuva ku wa Gatatu, mu kibazo gishya cy’icikagurika ry’amashanyarazi gikomeje kwibasira iki gihugu cyo mu nyanja ya Karayibe. Ibi bibaye mu gihe Cuba ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ibura rikabije ry’ibikomoka kuri peteroli, ibintu byiyongereye kubera igitutu cya politiki n’ibihano byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe n’abategetsi b’icyo gihugu agaragaza ko hafi bibiri bya gatatu by’ikirwa byinjiye mu mwijima nyuma y’uko habaye ikibazo kitari cyitezwe ku ruganda runini rutanga amashanyarazi mu gihugu. Iki kibazo cyatewe n’ihagarara ry’uruganda rwa Antonio Guiteras, rumwe mu ngufu zikomeye zitanga amashanyarazi muri Cuba.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi muri Cuba kizwi nka UNE cyatangaje ko ibura ry’amashanyarazi ryibasiye igice kinini cy’igihugu, kuva mu ntara ya Camaguey iri hagati mu gihugu kugera mu ntara ya Pinar del Rio mu burengerazuba, harimo n’umurwa mukuru Havana.
Mu myaka myinshi ishize, Cuba yakunze guhura n’ikibazo cy’icikagurika ry’amashanyarazi, bitewe ahanini n’ibikoresho by’ingufu bishaje ndetse n’ibura rikabije ry’ibikomoka kuri peteroli. Iki kibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’uko igabanuka rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli byaturukaga muri Venezuela, igihugu cyari gisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Cuba mu rwego rw’ingufu.
Byongeye kandi, Cuba iri no guhura n’ikibazo cy’ibura rya lisansi ikoreshwa mu ndege, ibintu byatumye amasosiyete menshi y’indege agabanya cyangwa ahagarika ingendo zijya muri icyo gihugu. Ku wa Gatatu, sosiyete y’indege Air France na yo yatangaje ko ifashe icyemezo cyo guhagarika zimwe mu ngendo zayo zijya muri Cuba, ibintu bishobora kurushaho kugira ingaruka ku bukerarugendo mpuzamahanga bw’iki gihugu.
Abategetsi ba Cuba batangaje ko ikibazo cyabaye ku ruganda rwa Antonio Guiteras ruherereye hafi kilometero 100 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Havana ari cyo cyateje iri bura rikomeye ry’amashanyarazi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi cyavuze ko abatekinisiye bari gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi z’amashanyarazi zisubire ku murongo vuba bishoboka.
Iri bura rikomeye ry’amashanyarazi ribaye mu gihe gito nyuma y’irindi ryari ryabaye mu mezi atatu ashize mu burengerazuba bwa Cuba, rikaba rikomeje kugaragaza ibibazo bikomeye igihugu gifite mu rwego rw’ingufu n’ibikorwaremezo.



