Hari amakuru mashya ku buzima bwa Mkubwa Fella, wahoze ari umujyanama w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, agaragaza ko uyu muhanzi yamufashije cyane mu kwivuza, arenga Miliyoni 10 z’amashilingi ya Kenya, nubwo hari abamushinja kumuterera mu bihe bikomeye.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko Sweet Fella, umugore wa Mkubwa Fella, atangaje amagambo akora ku mutima avuga ko umugabo we, wari warafashije abahanzi benshi kugera ku izina, ubu asigaye arwaye kandi nta muntu urimo ku mwitaho muri abo yagize afasha.
Yagize ati:“Iyo yabaga ari muzima, telefoni ye ntiyajyaga iruhuka guhamagarwa. Ubu nta n’umwe ukimuhamagara.”
Umunyamakuru w’imyidagaduro, Mwijaku, yongeyeho ko abahanzi benshi bakomeye muri Tanzania banyuze mu biganza bya Mkubwa Fella mbere yo kumenyekana, ariko bagahita bamwihunza ageze mu bihe bikomeye. Yagarutse by’umwihariko kuri Diamond Platnumz, avuga ko nubwo yamufashije mu ntangiriro amwohereza kwivuriza mu Buhinde, atari akwiye guhagarika kumukurikirana burundu.
Ariko, ikipe ya Diamond Platnumz yahakanye ibyo kumuterera, Don Fumbe, ushinzwe imari kwa Diamond, yavuze ko Diamond yakomeje kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka, haba mu mafaranga no mu gutegura ubuvuzi.
Fumbe yavuze ko Diamond ari we wishyuye urugendo rw’ubuvuzi rwo mu Buhinde, aho itsinda ryari riherekeje Mkubwa Fella ryagiye mu ndege za business class riva i Dar es Salaam. Yongeyeho ko Diamond yanakusanyije $10,000 (agera kuri Miliyoni 1.3 z’amashilingi ya Kenya), aya akaba yarahawe umugore wa Fella nk’inkunga y’umuryango, atari ayo kwishyura ubuvuzi.
Fumbe yanavuze ko Diamond yagiye agabanya kwivanga nyuma y’uko bamwe mu bagize umuryango wa Fella batangiye kumushinja kutitaba telefoni zabo, nyamara ubufasha bwari bukomeje. Yagize ati:“Hari inshuro nyinshi Diamond yatanze amafaranga kuri iki kibazo, kandi ntabwo yigeze amutererana.”



