34.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruDiamond yacyuriye abagore bose babyaranye wongeyeho na Wema Sepetu

Diamond yacyuriye abagore bose babyaranye wongeyeho na Wema Sepetu

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Ni mu mashusho uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze y’umuhanzi nyakwigendera Michael Jackson.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Uyu muhanzi washinjwe kwibagisha akihinduza imiterere y’umubiri we, ayo mashusho yari mu kiganiro n’itangazamakuru ariko we ahakana ko atigeze yibagisha.

Aya mashusho Diamond akaba yayaherekeresheje amagambo agira ati “abagore bagiye kwibagisha ariko bakitwara nk’aho ari abanyabo. ”

Nta gushindikanya benshi bahise bavuga ko ubu butumwa bugenewe abagore babyaranye kuko bose iki kintu bakivuzweho.

Uhereye kuri Zari Hassan babyaranye abana babiri, aheruka kwemera ko yabikoze ariko kwari ukugira ngo bamukuremo ibintu byatumaga abyibuha cyane kuko yiyongereye ibiro muri COVID-19.

Nta gihe kinini kirashira Tanasha Donna ufite bucura bwa Diamond, wibagishije muri 2021 kugira ngo atere neza, yakijweho umuriro kuko yanze kwishyura ababimukoreye.

Hamisa Mobetto na we wabyaranye na Diamond Platnumz bivugwa ko yashoye amafaranga menshi kugira ngo agaragare neza, akaba yaragiye kwibagisha.

Wema Sepetu na we wakundanye na Diamond Platnumz nubwo batabyaranye, muri 2018 yatakaje ibiro byinshi abantu bibaza icyo yabaye, na we yaje kwemeza ko yibagishije kugira ngo atakaze ibiro.

Wema Sepetu ni we utarabyariye Diamond

Latest stories

spot_img