Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ku wa 5 Mutarama 2026 ari bwo ruzasoma umwanzuro wa nyuma ku bujurire bw’abaregwa mu rubanza rujyanye no gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano, rwari rumaze iminsi ruvugisha benshi.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, ni bwo Urukiko rwumvise ubujurire bw’abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Ishimwe François Xavier. Aba bose bari barakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Iburanisha ryamaze isaha n’iminota 40.
Kalisa John wamamaye nka K John ntiyaburanye muri uru bujurire, kuko yari yararekuwe by’agateganyo, ndetse Ubushinjacyaha ntibwamujuririye, nk’uko byari byaratangajwe mbere.
Mu gutangira iburanisha, urukiko rwasobanuye impamvu K John atitabiriye, runibutsa ko Djihad ashinjwa ahanini kuba yarashyize screenshot ku rubuga rwe rwa WhatsApp, ari na byo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwashingiyeho rumuhanisha.
Mu bwiregure bwe, Djihad yahakanye byimazeyo gusakaza ayo mashusho, avuga ko ahubwo yakoze ikiganiro asaba abantu kutayakwirakwiza. Abamwunganira bashimangiye ko nta kimenyetso simusiga kigaragaza ko yayasakaje, bityo basaba ko yakurikiranwa adafunze.
Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko raporo ya Cyber Crime igaragaza ko telefoni ye yakoreshejwe mu gukwirakwiza ayo mashusho.
Ku birego bya Pazzo Man, havuzwe raporo ya Cyber Crime igaragaza ibiganiro yagiranye n’abandi bantu, harimo no kugera kuri email ya Yampano. We n’umwunganira bavuze ko atigeze asakaza ayo mashusho, basaba ko na we yakurikiranwa adafunze.
Pappy Nesta na we yasabye kurekurwa by’agateganyo, asobanura ko atigeze asakaza amashusho ahubwo yayasabye agamije kumenya ukuri ku makuru yavugwaga. Umwunganira we yashimangiye ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa zikigaragara.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze gifite ishingiro, busaba ko abajuriye bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rikomeje.
Iburanisha ryarangiye urukiko rufashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rutangaza ko umwanzuro wa nyuma uzasomwa ku wa 5 Mutarama 2026 ku isaha ya saa kumi, umunsi utegerejwe na benshi bafite amatsiko ku cyemezo kizafatwa.



