25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruDoha yongeye guhamagaza Kinshasa na AFC/M23 mu biganiro byihutirwa

Doha yongeye guhamagaza Kinshasa na AFC/M23 mu biganiro byihutirwa

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu minsi ya vuba hazaba ibiganiro bishya hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za AFC/M23, bikazabera i Doha muri Qatar, ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025 , n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, demokarasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bisimwa yavuze ko ibi biganiro bigamije kurebera hamwe uko umutekano urimo kurushaho kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, aho imirwano ikomeye ikomeje hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Yavuze ko hakenewe kugaragaza inshingano za Leta ya Kinshasa no kuyisaba kubahiriza ibyo yemeye.

Yagize ati: “Vuba aha turitegura kujya i Doha kuko twatumiwe. Tugomba kuganira ku byahindutse vuba aha no gushyira Kinshasa imbere y’inshingano zayo kugira ngo yubahirize ibyo yemeye, natwe tumenye neza ko inzira y’amahoro iri kubakwa mu buryo bwizewe.”

Iyi nama yihutirwa ya Qatar igiye kuba mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, aho kuri ubu AFC/M23 ikomeje gufata ibice byinshi mu Kivu y’Amajyepfo, amakuru ahari kandi avuga ko uyu mutwe wamaze no gufata umujyi wa Uvira.

Mbere y’ibi, impande zombi zaherukaga gusinyana amasezerano y’ibanze agamije gutangiza ibiganiro bigari bigomba kurebera hamwe “impamvu nyazo” z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, hagamijwe kugera ku masezerano arambuye y’amahoro. Ariko ingingo z’ingenzi z’ayo masezerano, nko kurekura imfungwa, kugenzura isubikwa ry’imirwano n’izindi, ntibirashyirwa mu bikorwa n’ubwo ibiganiro byabaye inshuro nyinshi imbere y’umuhuza.

Ibi biganiro biteganyijwe kuzabera i Doha bizerekana niba impande zombi ziteguye kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa niba urugamba rugiye gukomeza kwiyongera mu bice bimaze igihe mu mvururu z’intambara.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here