22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeDR Congo: Katumbi agiye guhurira na Tshisekedi i Kananga mu Ntara ya...

DR Congo: Katumbi agiye guhurira na Tshisekedi i Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central »Inkuru irambuye

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, biteganijweko Abakandida babiri bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo bombi bari bwiyamamarize mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Nkuko byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, ngo hafashwe ingamba zikakaye zo gukaza umutekano mu kurinda abo bakandida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.

Muri izo ngamba harimo ko abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu mujyi kandi bawugeramo mu masaha atandukanye.

Radio Okapi ivuga ko umukandida Moïse Katumbi ahagera ahagana saa saba naho Tshisekedi akahagera nimugoroba. Nibwo bwa mbere aba bakandida bahanganye bari bwiyamamaze mu mujyi umwe ku munsi umwe.

Urugomo mu bikorwa byo kwiyamamaza rwagiye rwibasira ibikorwa by’umukandida Katumbi, ruheruka ni urwabaye kuri uyu wa kabiri i Muanda mu ntara ya Kongo Central.

Amakuru avuga ko harashwe amasasu nyayo no gutera amabuye uruhande rw’uyu mukandida bikozwe n’insoresore zamubuzaga kwiyamamariza muri uyu mujyi uri ku nyanja mu burengerazuba bwa DR Congo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uru rugomo ahari hagiye kubera kwiyamamaza, n’abantu bakomeretse bikomeye mu bakorana bya hafi n’uyu mukandida. Itangazo ryasohowe na guverineri wa Kongo Central rivuga ko habaye gushyamirana kw’abantu bo mu ishyaka ryari rifite imyiyerekano n’abashinzwe umutekano w’umukandida Katumbi.

Iryo tangazo rivuga ko abarinda uyu mukandida ari bo barashe amasasu bakoresheje imbunda zabo mu gushwiragiza abo bahanganye, polisi nayo igakoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abahanganye.

Iri tangazo rivuga ko hari abantu bakomeretse, barimo abakomeretse bikometse, gusa ntirivuga umubare wabo. Umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya, yatangaje ku rubuga X ko “guhungabanya kose imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntikuzihanganirwa”, asaba amashyaka n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituze muri rubanda.

Moïse Katumbi niwe mukandida biboneka ko ahanganye cyane na Felix Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, ibikorwa by’urugomo aho yiyamamarije si ubwa mbere bivuzwe muri ibi bihe barimo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kurangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha mbere y’uko abaturage batora perezida kuwa gatatu w’icyo cyumweru tariki 20 z’uku kwezi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here