24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAndi makuruDR Congo yatangaje ko iri gukora iperereza ku gitero cyahitanye umukozi wa...

DR Congo yatangaje ko iri gukora iperereza ku gitero cyahitanye umukozi wa UNICEF i Goma.

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yagaragaje akababaro kayo nyuma y’urupfu rw’Umufaransakazi waguye mu gitero cy’indege nto itagira umupilote (drone) cyabereye mu mujyi wa Goma mu gitondo cyo ku wa gatatu. Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwihanganishije umuryango we ndetse n’abakozi bakora ibikorwa by’ubutabazi, bunatangaza ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uwaba yarabigizemo uruhare.

Uwitwa Karine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ni umwe mu bantu bahasize ubuzima muri icyo gitero cyabereye muri Goma, umujyi uri mu maboko y’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Amakuru kandi avuga ko nibura abandi bantu babiri na bo bapfiriye muri icyo gitero.

Umutwe wa M23 wo ushinja Ingabo za Congo (FARDC) kuba ari zo zagabye icyo gitero, uvuga ko cyakozwe mu gihe hari hamaze kumvikanwa agahenge hagati y’impande ziri mu makimbirane. Uyu mutwe uvuga ko ushingira ku kuba icyo gitero cyabereye hafi y’aho uwahoze ari Perezida wa DRC, Joseph Kabila uvugwa ko ubu afatanya na M23  yari ari kumwe na Corneille Nangaa, uyobora ihuriro rya AFC/M23, bityo bikaba bishoboka ko ari bo icyo gitero cyari kigambiriye.

Ku ruhande rwayo, leta ya DRC ntiyigeze yemera cyangwa ngo ihakane ko ari yo yagabye icyo gitero. Gusa yatangaje ko yamenye ko cyateje n’ibindi byangiritse byinshi muri ako gace.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itangazamakuru, ubuyobozi bwa DRC bwavuze ko hakiri gukorwa iperereza n’inzego zibifitiye ubushobozi kugira ngo hamenyekane neza inkomoko y’ibyo biturika n’uko byagenze muri rusange.

Leta ya Congo yanashimiye akazi gakorwa n’abakora ibikorwa by’ubutabazi, inavuga ko yiteguye gukorana n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse n’abafatanyabikorwa bawo mu gusobanura ukuri ku byabaye no kongera ingufu mu kurinda abasivile.

Ubuyobozi bwa DRC bwongeye gushimangira ko umutekano w’abasivile ushobora kurushaho kuboneka ari uko ingabo z’u Rwanda zikuwe ku butaka bwa Congo, ndetse n’umutwe wa M23 ugasubira inyuma ugava mu bice wafashe.

Hagati aho, inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ubuyobozi bwa DRC ndetse n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, birushinja kuwufasha mu bya gisirikare no mu bikoresho.

Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwamagana ayo birego, igasobanura ko ibyo yakoze byose byari mu rwego rwo gufata ingamba zo kwirinda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ko hari ubufatanye mu bijyanye n’umutekano hagati y’u Rwanda n’umutwe wa M23.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here